AmakuruImyidagaduro

Miss Mutesi Jolly yashyize hanze amafoto yongeye kuvugisha abakoresha imbuga nkoranyambaga

Amafoto Miss Mutesi Jolly yashyize ku mbuga nkoranyambaga,yatumye imbaga z’abazikoresha bongera kumugaragariza uburyo baba bamwitayeho umunsi ku w’undi mu gihe hari ikintu runaka ahatambukije.

Miss Jolly ukunze gutuma benshi bamuragaragariza amarangamutima, yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga yatumye bongera kumugaragariza urugwiro.

Ni amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Instagram kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022.

Aya mafoto abiri agaragaza Miss Jolly ari mu muhanda rwagati yambaye imyambaro y’umukara, yayaherekesheje ubutumwa busa nk’ubwibutsa abantu ko ubuzima bubasaba guhagarara bwuma.

Yagize ati “Ntuzigere na rwimwe wumva ko ubuzima bworoshye. Kudashabuka ntibigira ireme. Koresha ubushobozi bwawe kuko kwicisha bugufi ntabwo bitanga umusaruro.”

Abatanze ibitekerezo ntibitaye ku butumwa yabahaye ahubwo benshi bigarukiraga kuri aya mafoto, bagaragariza Miss Jolly ko bamwishimiye.

Uwitwa Mugisha Davis yagize ati “Ukwiye buri kimwe, uri umuhanga, uri mwiza, ureba kure kandi ukaba umunyabwenge udasanzwe.”

Mufora Nyirimigabo Alain na we yagize ati “Oohhh nshuti yanjye Jolly, iyi myambarire irahebuje.”

Monthy Thomas na we ati “Uri umunyembaraga kandi ukaba umunyamuhate. Uri mwiza cyane kandi ukaba ubera urugero benshi. Urumuri rukomeze rukugaragareho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger