Imyidagaduro

Miss Muheto yavuze ibyishimo yagize ubwo yabaga arikumwe n’abagore b’abaperezida muri CHOGM

Mu byishimo byinshi cyane Miss Divine Muheto nyampinga w’u Rwanda 2022 yatewe no kuba ari umwe mu bakobwa bahaga ikaze abagore b’abakuru b’ibihugu baje muri CHOGM yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda.

Aho abakuru b’ibihugu babaga bagiye mu gihe cya CHOGM miss Muheto yakoraga muri protocol. Avuga ko yashimishijwe cyane no guhura nabo kubera ko byamusigiye amasomo akomeye cyane, ati” nk’umukobwa kandi ukiri muto hari byinshi nabigiyeho, kuko ni abantu bakomeye buri wese yakwifuza kubona amaso ku yandi. Icyakora ni umugisha kuri njyewe kubera ko nagize amahirwe yo kubonera benshi icyarimwe”.

Akomeza avuga ko kugira amahirwe nk’aya nk’umwana w’umukobwa bimutera imbaraga zo gukomeza gukora cyane kugira ngo azagere kure ku nzozi ze, ati” iyo wagize amahirwe yo guhura n’abantu nka bariya, bigufungura amaso kuburyo bigutera umuhate wo gukora cyane kugira ngo nae uzabashe kugera ku nzozi zawe”.

Muhwto avuga ko CHOGM yamufunguye amaso imwereka ko abanyarwanda aribo bantu bafite uruhare mu kubaka igihugu cyabo cyane ko gifite imiyoborere kandi yabonye kpo abanyarwanda bamaze gusobanukirwa, ati” CHOGM yatweretse ko dufite ubuyobozi bwiza butekereza ku rubyiruko, rero tugomba kumva neza ko ari iby’agaciro tukabikoresha neza tubyaza umusaruro amahirwe tubona ndetse tugahangana n’abashaka kudusubiza inyuma”.

Miss Muheto avuga ko uretse kubona abagore b’abakuru b’ibihugu bitandukanye bitabiriye CHOGM gusa, ahubwo yagize amahirwe yo kubona n’urundi rubyiruko rwaturutse impande n’impande mu bihugu bitandukanye rwiteje imbere. Ibi ngo byamuteye ishema n’ishyaka mu buzima bwe bwa buri munsi ndetse no mu kazi ke. source: igihe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger