AmakuruImyidagaduro

Miss Muheto yashyize hanze ukuri nyuma yo gutabwa muri yombi ku muyobozi wa Miss Rwanda

Nyampinga w’uRwanda 2022, Muheto Divine yashyize hanze ukuri ku byo umuyobozi wa Miss Rwanda akurikiranweho nyuma yogutabwa muri yombi na RIB, akekwaho kuba yarasambanyije abakobwa bagiye bitabira irirushwana rya Miss Rwanda akaba yarabemererega kuzabahesha ikamba.

Miss Muheto akaba yashyize hanze ukuri kw’ibyamubayeho ubwo bari barimumwiherero ku Gisenyi aho Ishimwe Dieudonee uyobora Rwanda Inspiration Backup ishinzwe gutegura Miss Rwanda yagiraga uruhare mu gushakisa uzegukana ikamba.

Uyu kandi Ishimwe Dieudonee akaba yaramenyekanye cyane nk’umuhanzi aho yitwaga Prince Kid akaba yarariribye indirimbo nyinshi zakunzwe nk’izo yaririmbanye na TomClose yitwa Ruraryoshye ndetse niyiswe Nkomeza.

Muheto akaba yaje gutangaza ukuri kose kubyihishe mu irushwanwa rya Miss Rwanda aho yavuze ko uy’umugabo yamusabye ko baryamana ubwo yari yagiye ku Gisenyi mu mwiherero ariko akabyanga agashaka no kuva mu irushanwa ariko akamwinginga akagumamo.

Ubusanzwe abakobwa baba bibana mu byumba byabo rero ubwo yarari mu cyumba cye aryamye yaramuhamagaye ngo aze mu cyumba cye amubwire, icyogihe byari nijoro rero arabyanga arangije undi aramurakarira baratongana ariko nyuma aza kubihoshya.

Ibi si ubwa mbere bivuzwe mu itangazamakuru n’ubwo ntagihamya cyagaragaraga, kuko hari n’abakobwa benshi ngo byabayeho ariko bagakomeza kubiceceka kugira ngo batishyira hanze bagaseba, kandi si uy’umwaka bibaye gusa kuko byabaye no ku bandi bakobwa batambutse muri Miss Rwanda zabanje.

Abakobwa benshi iyo yabibasabaga barabyemeraga kubera inyungu bazakura muri Miss Rwanda, amafaranga bahemba umukobwa umwaka wose, kwamamara, ndetse n’iriya modoka baha uwabaye uwa mbere muri Miss Rwanda.

Ababyeyi benshi bakomeje kugira impungenge z’abana babo bahemukiwe ubwo bitabiraga irirushwana, bakaba batewe ipfunwe no kuba abana babo bagiye gushyiraho icyashya cy’uko babonye ikamba ritabakwiriye ahubwo ari ukuryamana n’umuyobozi wa Miss Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger