AmakuruImyidagaduro

Miss Iradukunda Liliane yagize amahirwe yo gusura ibikorwa bya FC Barcelone

Miss Iradukunda Liliane uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss World 2018 riri kubera mu Bushinwa, yagize amahirwe yo kuba mu ba mbere basuye inzu ndangamurage y’ikipe ya FC Barcelona iri mu zikomeye ku Isi.

Iyi nzu yitwa ‘Barça Experience’  iri mu gace ka Hainan mu Bushinwa, abakobwa bose bari muri iri rushanwa bagize amahirwe yo gusura aha hantu habitse amateka y’ikipe ya FC Barcelona mu myaka 118 imaze kuko yashinzwe tariki ya 29 Ugushyingo 1899.

Iri mu duce dusurwa cyane mu Bushinwa ndetse kuri ubu hari kubera iserukiramuco mpuzamahanga ry’ubukerarugendo ryiswe ‘Hainan International Tourism Island Carnival Promotion’ ku nshuro ya 19 aba bakobwa bagomba no kwitabira kuri uyu wa Gatandatu.

Mu gihe biteganyijwe ko iyi nzu ndangamurage ya FC Barcelona itahwa ku mugaragaro kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2018, abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’Isi barimo na Iradukunda Liliane, bayitembereye mu ba mbere ndetse basangizwa amateka yimbitse y’iyi kipe.

‘Barça Experience’ ifite ingoro ndangamateka, ububiko bw’imyambaro mishya n’iya kera y’iyi kipe, igice cyagenewe ibikombe ikipe yatwaye, ikibuga cyo gukiniraho n’ibindi byinshi bigaragaza amateka y’iyi kipe mu mafoto.

Ubwo Miss Iradukunda Liliane na bagenzi be basuraga iyi nzu, hari abayobozi bakuru ba FC Barcelona batandukanye nk’ukuriye uyu mushinga Didac Lee, Umuyobozi Mukuru wa FC Barcelona Òscar Grau, Umunyamabanga ushinzwe ibya tekinike Eric Abidal, Juliano Belletti wahoze akinira iyi kipe.

Mu bidasanzwe birimo, ni igice kiri muri iyi ngoro gikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga ridasanzwe ku buryo bagutereka mu kibuga cya FC Barcelona Camp Nou kandi wibereye mu Bushinwa.

Miss Iradukunda Liliane uhagarariye u Rwanda na bagenzi be bakomeje irushanwa ryo gushakisha umukobwa wasimbura  Miss World 2017, Manushi Chhillar ukomoka mu Buhinde.

Harimo ibikombe byose FC Barcelona yatwaye

Habitse amateka atandukanye ya FC Barcelona
Twitter
WhatsApp
FbMessenger