AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Miss Iradukunda Liliane yagiriye uruzinduko mu karere ka Kayonza -Amafoto

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yasuye urubyiruko rwa mu karere ka Kayonza mu ntara y’Uburasirazuba  abaganiriza ku isuku igomba kuranga abari mu gihe bari mu mihango n’ibindi.

Mu biganiro byabere ku rwunge rw’amshuri rwa Nyarwera ho muri ako karere n’ibiganiro byibanze ku isuku anafata umwanya aganiriza urubyiruko n’abari bitabiriye ibi biganiro aho yabakanguriye ku ngira isuko cyane cyane abari n’abategarugori ndetse no kwishakamo ibisubizo ku bari n’abategarugori  dore ko bahura n’ibibazo bitandukanye .

Miss Iradukunda Liliane aho aherewe ikamba amaze gusura uturere dutandukanye  nka Rusizi, Rubavu ku kirwa cya Iwawa. Ubwo aheruka mu karere Rusizi no ku kirwa cya Nkombo yasuye abana 30 bari bafite ikibazo cy’imirire mibi, abaha amata yo kuzajya banywa mu rwego rwo kubongerera intungamubiri yemereye ubwisungane mu kwivuza abagera kuri makumyambiri batifashije ndetse yanifatanyije n’urubyiruko rwa Nkombo kubakira umukecuru utishoboye.

Ku kirwa cya Iwawa aho yari kumwe na Miss Iradukunda Elsa yasimbuye kuri uyu mwanya basuye urubyiruko  rwari rwarabaswe n’ibiyobyabwenge n’ibikorwa by’ubuzererezi, rukaza gukurwa muri ibyo bikorwa rujya kwigishwa imyuga itandukanye kuri icyo kirwa cya Iwawa.

Miss Iradukunda Liliane akigera ahabereye Ibiganiro yari yisimiwe cyane
Igikorwa cyahuriranye n’umunsi wo kwita ku isuku
Miss Iradukunda Liliane aganiriza urubyiruko rwa Kayonza

ki kiganiro cyahuje abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu karere ka Kayonza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger