AmakuruImyidagaduro

Miss Iradukunda Liliane n’abo bahanganiye ikamba bakoreye umutambagiro i Sanya-AMAFOTO

Abakobwa bari mu irushanwa rya Miss World riri kubera mu Bushinwa bakoze umutambagiro mu rwego rwo kubaha ikaze mu Mujyi wa Sanya aho irushanwa riri kubera.

Guhera kuwa 08 Ugushyingo 2018, i Sanya mu Bushinwa hari kubera irushanwa rya Miss World 2018 riri kuba ku nshuro ya 68.

Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2018 abakobwa baserukiye ibihugu bitandukanye, harimo na Nyampinga w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane, bakoze umutambagiro mu mujyi wa Sanya aho berekwaga abahatuye, ari nako baba ikaze.

Muri uyu mutambagiro, abakobwa bose bahatanye, bari bambaye imyambaro iranga umuco w’ibihugu byabo. Miss Iradukunda Liliane waserukiye u Rwanda we yari yambaye imyenda ishushanya inshabure zambarwaga n’aho hambere.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa. Muri 2016 hagiye Mutesi Jollly, 2017 Iradukunda Elsa. Uzatorwa kuwa 08 Ukuboza 2018 azasimbura Umuhindekazi Manushi Chhillar wambitswe iri kamba mu mwaka ushize.

Miss Iradukunda Liliane yajyanye intego yop guhangana nabo yita ko bakomeye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger