Amakuru ashushye

Miss Iradukunda Liliane agiye kwitabira irushanwa rizabera m’Ubushinwa

Ubugira gatatu u Rwanda rugiye guhagararirwa na Miss Iradukunda Liliane mu irushanwa rya Miss World rigiye kubera mu gihugu cy’Ubushinwa.

Bidasubirwaho abategura irushanwa ryo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi “Miss World” bemeje ko rizaberera k’umugabane w’Asiya mu gihugu cy’Ubushinwa, n’ubwo batari batangaza amatariki nyir’izina iri rushanwa rizatangiriraho ariko nanone byamaze kwemezwa ko Miss Rwanda 2018 , Miss Iradukunda Liliane ariwe uzitabira iri rushanwa.

Mu Bushinwa niho iri rushanwa rizabera

Ese ko U Rwanda rumaze guhagararirwa inshuro ebyiri , abagiyeyo batahanye iki?

U Rwanda rwatangiye kwitabira ir’irushanwa mu 2016 muri Amerika icyo gihe ikamba ryegukanywe n’umunya Puerto Rico, Stephanie Del Valle. Miss Mutesi Jolly ni we waryitabiriye bwa mbere mu mateka Icyo gihe uyu mukobwa nta kamba iryo ari ryo ryose yigeze abasha kwegukana dore ko  bwari n’ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa.

Hakurikiyeho  Iradukunda Elsa mu  2017 wari wegukanye ikamba rya Miss Rwanda muri uwo mwaka u Rwanda nanoner rwarahagarariwe ku nshuro ya kabiri mu  irushanwa rya Nyampinga w’isi ryabereye mu Bushinwa, Elsa ntagitangaza yakoze kitari cyakozwe na Mutesi Jolly kuko  nawe yatashye amaramasa maze  Manushi Chhillarwari uhagarariye Ubuhinde yegukana iri kamba abandi bataha bareba mu kirere.

Nkuko byagenze kuri aba ba Nyampinga babiri bahagarariye u Rwanda, iyo bagiye gufata rutema ikirere ngo berekeze muri iri rushanwa, Minisitiri w’umuco na siporo aha ugiye ibendera ry’igihugu ndetse akanabaha impanuro zitandukanye z’uburyo bazitwara.

Nubwo amatariki atari yatangazwa , u Rwanda rugiye guhagararirwa nas Miss Iradukunda Liliane, muri iri rushanwa , abahatanira ikamba basabwa kwiyerekana bambaye umwenda wo kogana mu mazi menshi uzwi nka Bikini, umwenda utavugwaho rumwe n’Abanyarwanda bitewe n’umuco. Nugutegereza tukareba uko Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018 azitwara.

Iradukunda Liliane ni we uzahagararira u Rwanda
Uyu niwe Miss World 2017
Twitter
WhatsApp
FbMessenger