AmakuruImyidagaduro

Miss Iradukunda Elsa yakomereje gahunda ye yo kuvuza abarwayi b’amaso batishoboye i Huye (+AMAFOTO)

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yasubukuye igikorwa cyo kuvuza abatishoboye bafite ikibazo cy’ishaza mu maso aho ibikorwa yakomereje mu Karere ka Huye afatanyije n’impuguke z’ibitaro bya Kabgayi.

Kuri iyi nshuro iki gikorwa kizamara igihe kingana n’icyumweru. Miss Iradukunda Elsa azaba ari mugikorwa cyo kuvuza amaso no kuvura abatewe kutabona n’indwara y’ishaza.

Iki gikorwa kiri kubera mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye ku bitaro bya Kabutare aho ababisabye bafashwa mu bijyanye n’urugendo kuko hari imodoka iba ishinzwe kubakura aho batuye mu tugari n’imirenge itandukanye ibageza ahari kubera igikorwa.

Ikindi ababashije kuvurwa bafashwa ni ukubacumbikira no kubagaburira mu gihe bategereje ko bapfukurwa aho bavuwe.

Mu 2017 ubwo Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yatangiriye iki gikorwa mu ntara y’Uburengerazuba yari yiyamamarijemo ubwo yambikagwa ikamba rya Miss Rwanda uwo mwaka mu karere ka Rubavu, havuwe abantu (400). Ni igikorwa cyabereye ku bitaro bikuru bya Rubavu.

Mu mwaka ushize wa 2018 Miss Iradukunda Elsa yavuje abantu (430) mu karere ka Nyamagabe ku bitaro bya Kigeme.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger