AmakuruImyidagaduro

MISS EARTH2018: Gukererwa kwa Miss Anastasie bitumye acikanwa n’ijonjora ry’ibanze

Miss Umutoniwase Anastasie uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2018 kubera gukererwa byatumye atabasha kwitabira ijonjora ry’ibanze ryarebaga uburanga bwo mu maso n’imiterere y’abakobwa bari guhatanira iri kamba byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukwakira 2018 atarahagera.

Miss Umutoniwase Anastasie umukobwa w’imyaka 18 ku wa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018 nibwo yerekeje  muri Philippines ahatangiye kubera iri rushanwa ry’ubwiza kuva  ku wa 08 Ukwakira 2018 bivuze ko yagiye iri rushanwa rimaze iminsi 4 ritangiye.

Usibye iri jonjora ryibanze Miss  Anastasie yacikanwe aho abakobwa bari banyuze imbere y’abagize akanama nkemurampaka bwa mbere ikindi gihari ni ko uyu mukobwa yanahombye imidari ibiri yatanzwe harimo iyo kumurika umwambaro uranga buri gihugu ndetse n’uwo gutambuka wambaye ikanzu ndende yose bahataniye ataragera ahari kubera irushanwa.

Uyu mukobwa nubwo hatigeze hamenyekana icyatumye akererwa biramusaba gukora cyane muduce twirushanwa dusigaye  nubwo hari amanota yamucitse mu duce twabanje akareba ko yayagaruza byanze bikunze niba ashaka iri kamba ryuyu mwaka.

Iri rushanwa rizarangira tariki 3 Ugushyingo 2018 hakamenyakana uwegukanye iri kamba. Miss Umutoniwase Anastasie cyangwa Miss w’ibidukikije uhagarariye u Rwanda  yavuze ko azakora ibishoboka byose , agakurikiza amategeko yose agenga irushanwa akegekuna ikamba.

Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Igisabo uhagararariye ‘Impinganzima’  yagommbaga kohereza uyu mukobwa, yakomeje guhisha icyakerereje Miss Umutoniwase Anastasie icyakora agahamya ko iminsi akererewe ari mike cyane ku buryo ntacyo bizahungabanya ku buryo azitwara mu irushanwa, ibintu benshi batemeranya nawe.

Miss Earth Rwanda 2018, Umutoniwase Anastasie
Ku wa Kane tariki ya 11 Ukwakira 2018, abakobwa bagera kuri 90 bagiye guhatanira iri kamba bahuriye muri Philippines berekanwa ku mugaragaro bambaye umwenda wo kogana uzwi nka Bikini,
Umutoniwase Anastasie ugiye guhagararira u Rwanda muri Philippines  mu marushanwa y’ubwiza  ya Miss Earth 2018

Ibikorwa byose by’uko irushanwa rizagenda kugeza rirangiye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger