AmakuruImyidagaduro

Miss Earth: No kwiyerekana mu myambaro gakondo, Ndekwe uhagarariye u Rwanda yakubiswe inshuro

Ibintu ntabwo byifashe neza kuri Igiraneza Paulette Ndekwe uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2019 kuko aherutse gutsindwa mu gice cyo kwiyerekana bambaye bikini none no mu kwiyerekana bambaye imyambaro gakondo yakubiswe inshuro.

Muri iki cyiciro, buri mukobwa yiyerekanaga mu mwambaro gakondo uranga umuco wihariye w’igihugu cye, cyarushanijwemo n’abakobwa bose uko ari 85 bitabiriye  irushanwa rya Miss Earth 2019 riri kubera muri Philippines.

Igiraneza Paulette Ndekwe, yaserutse yambaye umwambaro gakondo w’inshabure ateruye n’icyansi mu ntoki ubundi akanyuzamo akanatega amaboko abyina umushayayo ubona ko yifitiye icyizere gihagije.

Nyuma yo kureba abakobwa bose akanama nkempurampaka katangaje abakobwa bahize abandi hagendewe ku migabane baturukamo.

Mu bakomoka ku mugabane w’u Burayi uhagarariye Espagne ni we wabonye umudari wa zahabu, uwo muri Czech Republic abona umudari w’umuringa naho wo muri Crimea atsindira umudari wa bronze.

Mu bakomoka ku mugabane w’Asia na Ocenia uwabaye uwa mbere ni ukomoka muri Mongolia, wakurikiwe n’uwo muri Phillipines naho uwo muri Vietnam aba uwa gatatu.

Uhagarariye Chili yahize abandi mu bakomoka ku mugabane w’Amerika, akurikirwa n’uwo muri Panama ndetse na Peru.

Mu bakomoka muri Afurika uwo muri Kenya yabarushije bose akurikirwa n’uwo muri Zambia naho uwo muri Nigeria aba uwa gatatu.

Igiraneza yakubiswe inshuro mu kwiyerekana mu mwambaro gakondo
No mu mwambaro wa bikini ntiyitwaye neza
Uhagarariye Kenya ni we wabonye umudali wa zahabu
Imyenda gakondo yo muri Botswana
Umwambaro ugaragaza umuco gakondo wa Liberia
Nyampinga wo muri Ghana
Umwambaro gakondo wo muri Nigeria watsindiye umwanya wa gatatu
Uhagarariye Zambia yatsindiye umwanya wa kabiri
Uwo muri Mauritius
Twitter
WhatsApp
FbMessenger