ImyidagaduroUrukundo

Miss Dushimimana Lydia yahishuye ko ari mu munyenga w’urukundo-VIDEO

Dushimimana Lydia wabaye Nyampinga w’umuco n’umurage 2018, yemeje amakuru yavugwaga ko ari mu munyenga w’urukundo ahabwa n’umusore wamubengutse ariko amazina y’uyu musore akaba yarayagize ibanga.

Iby’uru rukundo rwe yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nzeli, ubwo yatangiraga umushinga we wo gushishikariza urubyiruko gukunda imyuga yise ‘The future is bright with TVET school’. Miss Heritage Lydia yahereye mu rwunge rw’amashuri ya Rugando ho mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Kimihurura.

Miss Dushimimana Lydia yirinze no gutangaza igihe yaba amaranye n’uyu musore w’umunyarwanda bakundana ndetse abajijwe amazina ye araruca ararumira gusa ariko avuga ko yamukundiye uko ateye.

Mbere y’uko Miss Lydia atangariza itangazamakuru ko afite umukunzi, hari amarenga yari yaciye abinyujije ku rukuta rwa Instagram ataka uyu musore ukoresha amazina ya Chrys-rwanda kuri uru rubuga.

Yifashishije ifoto y’uyu musore, yayishyize kuri konti ye ya Instagram maze yandikaho amagambo agira ati :”Ndagufite kandi ndagukunda kurusha uko amagambo abisobanura”.

Ku rundi ruhande ariko, uyu musore na we yashyizeho ifoto ari kumwe na Miss Lydia arenzaho amagambo avuga ko uyu mukobwa ari we wegukanye umutima we ndetse ko ubuzima bwe butamufite ntacyo bwaba buvuze.

Yagize ati:”Ni wowe wegukanye umutima wanjye kuko numva ko nta gufite ubuzima bwanjye ntacyo bwaba buvuze, ni wowe ugena uko nitwara , ndagukunda.”

Icyakora Miss Dushimimana Lydia yahise akuraho iyi foto n’aya magambo yari yanditseho.

Mbere y’uko atangariza Teradignews.rw ko afite umukunzi, Dushimimana Lydia yari yabanje kugaruka ahanini ku bijyanye n’uko azakoramo uyu mushinga we ndetse anagaruka ku myiteguro arimo yo kujya guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss heritage Universe.

Yavuze ko imyuga ari rwo rufunguzo rwo gukira, agasaba urubyiruko kuyiha agaciro. Yabwiye n’abakobwa ko aribo bireba cyane bitewe n’uko bamwe bajya bayisuzugura bumva ko ari ibintu biteye ipfunwe kuri bo.

Ati “Abakobwa kenshi bumva ko gukora ibintu by’imyuga biteye isoni kuri bo icyo nababwira ni uko ibintu byahindutse, ubu natwe twakora ibyo abahungu bakora…Ubu se njyewe si ndi Miss kandi ndi kwiga imyuga!”

Ku bijyanye no guhagararira u Rwanda muri Miss Heritage Universe, yavuze ko imyiteguro ayigeze kure ndetse ko n’ubutumire yabubonye akaba avuga ko iri rushanwa rizatangira tariki ya 27 Nzeli.

Ubutumwa uyu musore yashyize hanze
Ubutumwa bwa Lydia
Uyu ni we musore uri guhata urukundo Miss Lydia

 Reba hano uko Miss Dushimimana Lydia yavuze ko afite umukunzi 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger