AmakuruImyidagaduro

Miss Bellange Muhikira (Miss UNILAK) yitabye Imana nyuma y’igihe gito arushinze

Umugore wa mukuru wa Buravan witwa Muhikira Bellange Irene wigeze no kuba Nyampinga wa INILAK, yitabye Imana arimo kubyara umwana we w’imfura.

Amakuru y’urupfu rwa Muhikira Bellange rwamenyekanye mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30, abantu benshi barimo n’abo babanaga mu magurupe ya Whatsapp atandukanye bababajwe n’urupfu rwe ndetse banavuga ko yari umuntu warangwaga no gucisha make.

Yitabye Imana ari kubyarira mu Bitaro biri muri Zambia, aho yabanaga n’umugabo we.

Miss Irene Bellange Muhikira [benshi bita Bella] yitabye Imana nyuma y’amezi icyenda gusa arushinze. Amakuru avuga ko umwana yibarutse we ameze neza.

Muhikira na Burabyo batandukanyijwe n’urupfu mu gihe bagize ubukwe bwizihiye inshuti n’umuryango, bwabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye tariki ya 14 Nyakanga 2018.

Ku wa 28 Nyakanga 2018 nibwo Miss Muhikira yasezeranye kubana akaramata na Burabyo Ghislain, mukuru w’umuhanzi Burabyo Yvan uzwi nka Buravan. Ni mu masengesho yabereye muri Zion Temple mu Gatenga, ayoborwa n’Umushumba w’iri torero Dr Paul Gitwaza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger