AmakuruImyidagaduroUrukundo

Miss Bahati Grace yagize icyo avuga ku mukunzi we mushya

Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2009, yagaragaje uburyohe bw’urukundo abayemo hamwe n’umukunzi we mushya witwa Parfait nyuma yo gutandukana n’umuhanzi K8 Kavuyo babyaranye umwana.

Uyu mukobwa yongeye kumvikana mu rukundo umwaka ushyize wa 2018, mu gihe yari amaze imyaka igera kuri itanu aciye ukubiri n’umuraperi w’Umunyarwanda K8 Kavuyo nawe uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Nyuma y’uko Miss Grace agaragaje ko ari mu rukundo n’undi musore, akomeje kugaragaza ko yishimiye cyane uburyo babanye ndetse n’ibyiza byinshi akomeje kubona ku mukunzi we birimo no kuba yubaha Imana ncyane.

Miss Grace yashimangiye ko afite ishimwe ku mutima ku bw’urukundo rwe na Parfait na we w’Umunyarwanda ariko uba muri Canada. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yerekanye akanyamuneza atarwa n’uyu mukunzi we.

Mu butumwa yanditse kuri Instagram ye yifashishije ifoto yifotozanyije n’umukunzi we yamusuye mu Mujyi wa Edmonton wo mu Ntara ya Alberta yo muri Canada, yanditse ko yishimiye uyu mugabo utinya Imana akurikizaho utumeneytso tugaragaza urukundo.

Miss Bahati Grace yahishuye ko yakundiye Parfait kuba ari umusore utinya Imana Imana mu gihe na we bizwi ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye mu muryango w’ababwirizabutumwa byatumye arushaho kwiyegurira amasengesho ndetse agashibukamo umunyagakiza.

Mu gihe uyu mukobwa akomeje kugaragaza ko urukundo akundana na Parfait ruganisha aheza kuburyo bashobora no kurushinga, umwe mu nshuti zabo za ahafi nawe yari aherutse guhishura ko Parfait ashobora gutera ivi mu minsi mike.

Yagize ati” “Ibyabo bigeze kure,” aha yahamyaga ko bashobora kurushinga mu gihe kitarambiranye.

Nyuma yaho Miss Bahati Grace ahuriye n’uyu musore akomeje kugaragaza ko afite umunezero udasanzwe.

Bahati Grace yavuze ko anezerewe kubera umukunzi we
Urukundo rwabo ruraganisha kurushinga rugakomera
Twitter
WhatsApp
FbMessenger