AmakuruImyidagaduro

Miss Akiwacu Colombe umwe mu banyamideli bitabiriye Paris Fashion Week (+AMAFOTO)

Miss Akiwacu Colombe wabaye MissRwanda mu 2014 , umaze imyaka ine aba mu Bufaransa, aho akora ibikorwa byo kumurika imideli yitabiriye imurika ry’imideli muri Paris Fashion Week mu Bufaransa yabaye guhera mu mpera za Nzeri kugeza mu ntangiriro z’Ukwakira 2019.

Iyi Paris Fashion Week ni igikorwa ngarukamwaka kuri iyi nshuro cyabaye guhera ku wa 23 Nzeri kugeza ku wa 1 Ukwakira 2019.  Miss Akiwacu Colombe yabaye umwe mu bamurika imideli basaga ijana babashije kwitabira.

Miss Colombe we ari mu banyamideli biyerekanye ku munsi wa nyuma w’iki gikorwa .Imyambaro yamuritswe muri iki gikorwa yari iy’abadozi b’imyenda bibumbiye muri Global Fashion Collective.

Paris Fashion Week ni kimwe mu birori bimurikirwamo imideli bikomeye ku Isi ku buryo buri munyamideli wese mu bihugu bitandukanye aba yifuza umunsi umwe kuzagaragara atambuka imbere y’abitabiriye iki gikorwa.

Uretse kuba ari igikorwa gikomeye ni kimwe mu bihemba neza kandi ukigiyemo akaba yabasha kumenyana n’abandi bantu bakomeye muri uru ruganda rw’imideli bikaba byamufungurira andi marembo.

Miss Akiwacu yaherukaga ibikorwa nk’ibi muri Kamena 2019, aho yitabiriye imurika ry’imisatsi imisatsi mu cyiswe “Don’t Touch My Hair”,  iki gikorwa cyari kigamije kwamagana ivangura rikorerwa abafite imisatsi y’injwiri mu Mujyi wa Paris mu gace ka Place de l’Opéra.

Miss Colombe  yari aherutse kuza mu Rwanda muri Nzeri 2019, ahoyatashye inzu ebyiri yubakiye imiryango ine y’ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bazwi nk’Intwaza bo mu Karere ka Rwamagana, nyuma y’ubukangurambaga yagiye akora mu buryo butandukanye.

Akiwacu Colombe  yatowe nka Miss Rwanda mu 2014 ubwo iri rushanwa ryatangiraga gutegurwa na Rwanda Inspiration Backup

info@imaxtree.com

Twitter
WhatsApp
FbMessenger