Amakuru

Misiri: 75 bakatiwe igihano cy’Urupfu

Urukiko rwo mu Misiri rwamaze gukatira abantu 75 igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi mu mvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Mohammed Morsi wahoze ari perezida w’iki gihugu mu 2013.

Aba bakatiwe barimo abayobozi b’idini rya Islam bari barafatiwe ibihano, bakaba baburanyishirizwaga hamwe n’abandi basaga 700.

Nyuma yo kubaburanisha, Amnesty International iharanira uburenganzira bwa muntu yahise yamagana iby’iki gihano ivuga ko kitanuyuze mu mucyo kandi ko kinyuranyije n’itegeko nshinga rya Misiri.

Magingo aya hategerejwe umwanzuro wa Grand Mufti (umuyobozi mukuru w’urukiko rwa ki Islam mu Misiri) ugomba kubanza yagishwa inama mbere y’uko igihano cyabo cyo kwicwa gishyirwa mu bikorwa.

Muri Kanama mu 2013, imvuru zikomeye zamaze ukwezi mu Misiri, nyuma y’uko Mohammed Morsi yari amaze guhirikwa n’imyigaragambyo y’abaturage yaguyemo abatari bake.

Nyuma abagize uruhare muri izi mvururu batawe muri yombi, bakaba bari banarimo n’umunyamakuru Mahmoud Abou Zeid wari uherutse kwegukana igihembo cyo gufata amafoto meza.

Uyu yatawe muri yombi ubwo yafataga amafoto y’abigaragambyaga. Yahise afungwa ari na ko agenda acibwa amande atandukanye.

Ku munsi w’ejo ni bwo urukiko rwari gufata umwanzuro ku rubanza rwe, gusa birangira rusubitswe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger