AmakuruImikino

Miroplast mu nzira zo gusezezera muri shampiyona y’icyiciro cya mbere

Ikipe ya Miroplast irateganya kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA isaba gusezera muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, nyuma y’ikibazo cy’ubukene gikomeje kugariza iyi kipe.

Ku cyumweru iyi kipe y’i Gikondo yatewe mpaga, nyuma yo kutagaragara mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona yagombaga gusuramo Rayon Sports kuri Stade ya Kigali.

Ibi kandi byakurikiwe n’iyegura ry’uwari umutoza wayo Niyibizi Suleiman wari uyimazemo amezi atatu yonyine, dore ko yayigezemo muri Gashyantare uyu mwaka asimbuye Muhire Hassan na we wahisemo kwegura kubera ikibazo cy’ubukene cyavuzaga ubuhuha muri iyi kipe ibarizwa ahazi nko kwa Mironko.

Kuri uyu wa mbere, ndetse n’abakinnyi ba Miroplast bakoranye inama, gusa ngo iza kurangira nta cyizere cy’uko ibyo abakinnyi basaba iyi kipe byaba biri hafi kuboneka.

Nyuma y’iyi nama, ni ho umutoza Niyibizi Suleiman yafashe umwanzuro wo gutandukana n’iyi kipe, aho yatangaje ko abona nta cyizere bahawe cyatuma iyi kipe iguma gukina Shampiona.

Niyibizi yagize ati “Mu nama twakoranye n’abayobozi yamaze amasaha arenga atatu, nta cyizere abayobozi baduhaye cyerekana ko dushobora gukomeza gukina, aho bakubwira bati bazandikira Ferwafa bayibwire ko basezeye muri Shampiona, urumva ko biba bigeze ahandi.”

Iyi kipe ya Miroplast ni yo ifite umwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 17 mu mikino 24 ya shampiyona imaze gukina.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger