AmakuruAmakuru ashushye

Minneapolis munzira yo gusesa igipolisi kubera urupfu rwa wamwirabura George Floyd

abagize inama y’ubutegetsi y’umujyi wa Minneapolis bijeje gusesa urwego rwa polisi rw’uyu mujyi, ikintu gikomeye muri ibi bihe bikomeye  Amerika iri kunyuramo bitewe n’imyigaragambyo yaturutse ku iyicwa rya George floyde

Ninyuma y’uko  icyenda kuri 13 bagize iyi nama bavuze ko “uburyo bushya bwo kurinda abantu” buzashyirwaho muri uyu mujyi aho kubahiriza amategeko bivugwamo ivanguramoko.

Mayor wa Minneapolis Jacob Frey  yari yanze iki gitekerezo, aza kuvugirizwa induru n’imbaga y’abaturage.

Abantu bamaze  imyaka myinshi basaba impinduka nk’izi, bavuga ko iyi ari intambwe ikomeye.

Urupfu rwa George Floyd mu kwezi gushize rwabaye imbarutso y’imyigaragambyo yamagana ivanguramoko n’urugomo rw’abapolisi bikorerwa abirabura bikozwe n’abapolisi babazungu.

Nyuma y’uko imyigaragambyo iri kugenda ihosha kuva  ejo ku cyumweru, ingamba zo gukaza umutekano muri Amerika zatangiye koroshywa.

Kuri uyu wa mbere biteganyijwe ko abantu ibihumbi bajya gusezeraho umurambo wa George Floyd i Houston, muri leta ya Texas, aho yakuriye mbere yo kwimukira  mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota.

Biteganyijweko kuri uyu wa mbere uwahoze ari umupolisi Derek Chauvin uregwa gushingaho ivi George Floyde kugeza apfuye agezwa imbere y’ubucamanza.

Abandi bapolisi batatu bari kumwe na we na bo barirukanwe ndetse barafungwa baregwa ubufatanyacyaha no kureberera mugihe hakorwa icyaha.

Ukuriye inama y’uyu mujyi Lisa Bender yagize ati: “Turi hano kuberako  hano muri Minneapolis no mu yindi mijyi ya Amerika bigaragara  ko uburyo bwo kurinda abantu n’umutekano wabo bidakora by’ukuri Umuhate wacu w’impinduka zigaragara warananiwe. Ntakindi.”

Madamu Bender yavuze ko ibirambuye ku mugambi wo gusesa polisi bizaganirwaho nyuma.

Mu cyumweru gishize, Minnesota yatangije iperereza ku gipolisi cy’umujyi wa Minneapolis, aho guverineri w’iyi leta Tim Walz yavuze ko ashaka kuyiranduramo “ivanguramoko riyimazemo ibisekuru”.

Nyuma, inama y’ubutegetsi y’uyu mujyi yatoye yemeza zimwe mu mpinduka zirimo kubuza abapolisi gufata abantu mu ijosi no gushinga ivi ku ijosi byari byemerewe abapolisi mu gihe bafata ukekwa.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger