AmakuruAmakuru ashushyeImikino

MINISPORTS yashyize hanze amabwiriza mashya agenga isubukurwa rya sports n’indi mikino

Kuri iki Cyumwerubtariki ya 1Kanama 2021, Minisiteri ya Siporo yashyize hanze amabwiriza masbya agenga isubukurwa ry’ibikorwa bya siporo n’imikino hirindwa Covid-19 ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Kuri iki cyumweru,Minisports,yavuze ko imikino igomba gusubukurwa ari ikorwa n’abantu ku giti cyabo iti :

Siporo yemewe ni ikozwe n’umuntu ku giti cye ikorewe hanze abantu bategeranye.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Ibikorwa by’imikino na siporo byemerewe gukorwa birimo kwiruka, imikino ngororamubiri , kunyonga igare, imyitozo yo kugenda n’amaguru n’umukino wo gutwara imodoka.

Isomo ry’ingororamubiri na Siporo mu mashuri riremewe hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Minisports yavuze ko abakora izi siporo zemewe basabwa kubahiriza kwambara neza agapfukamunwa,guhana intera ya metero 2 no kwitwaza imiti yo koza mu ntoki no kuyikoresha igihe bibaye ngombwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger