AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Minisports yahaye ubusabane abifuza kuzareba imikino y’Afurika

Minisports yorohereje abafana bifuza kuzareba imikino y’Afurika iteganwa kuzabera mu Rwanda mu Cyumweru gitaha.

Guhera taliki 24 Kanama kugeza 20 Nzeri 2021, u Rwanda ruzakira amarushanwa abiri akomeye ku rwego rw’Afurika mu mukino wa Basketball na Volleyball.Muri Basketball kuva taliki 24 Kanama kugeza 05 Nzeri 2021 hazaba imikino y’Afurika y’ibihugu mu cyiciro cy’abagabo “FIBA AfroBasket 2021”naho muri Volleyball kuva taliki 05 kugeza 20 Nzeri 2021 habe imikino y’Afurika mu bagabo n’abagore “Men & Women’s African Volleyball Championship 2021”. Aya marushanwa yombi akazabera muri Kigali Arena.

Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” yatangaje ko iyi mikino abafana bemerewe kwinjira muri Sitade ariko babanje kwipimisha COVID-19 ndetse bakaba bagomba no kuba barakingiwe byibura urukingo rwa mbere.

Ku bifuza kuzareba iyi mikino y’Afurika muri Basketball na Volleyball batarabona urukingo, MINISPORTS yaborohereje aho kuva kuri uyu wa Gatandatu taliki 21 Kanama 2021 hatangiye igikorwa cyo kubafasha gukingirwa. Iki gikorwa kikaba kigomba kubera kuri Sitade Amahoro.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na MINISPORTS banagaragaje ifishi ukeneye urukingo agomba kuzuza. https://cms.hmis.moh.gov.rw/covax/covaxappointment/afrobasket.php

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger