AmakuruAmakuru ashushye

MINISPOC yatanze igihe ntarengwa ku bigo bikorera muri Stade Amahoro

Minisiteri ya Siporo n’Umuco yandikiye amashyirahamwe yose y’imikino akorera muri Stade Amahoro kuba yamaze kwimura ibikorwa byayo bitarenze tariki ya 20 Ukwakira 2019, bitewe n’imirimo yo kuvugurura iyi sitade igiye gutangira.

Mu mwaka ushize, Ikigo cy’Igihugu cy’imiturire (RHA) cyatangaje ko Stade Amahoro izavugururwa, ibice byayo byose bigasakarwa. Stade Amahoro ikunze kwakira ibikorwa bitandukanye birimo imikino n’ibirori bitandukanye birimo iby’igihugu, ifite igice gito gitwikiriye.

Biteganyijwe ko sosiyete yo muri Turikiya yubatse Kigali Arena ari yo igiye kuvugurura iyi Stade yakira ibihumbi 25 bakayongerera imyanya ndetse bakanayisakara. Mu mafederasiyo yakoreraga muru Stade Amahoro harimo; FERWABA, FRVB, RAF, NPC, FERWACY n’ayandi.

Iyi Stade yatangiye kubakwa mu 1983, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 25. Iyi sitade yatashywe tariki ya 5 Nyakanga 1987 ku mukino wahuje Mukura Victory Sports na Panthères Noirs zakiniraga Trophée Habyarimana. Iki gikombe cyegukanwe na Panthères Noirs itsinze igitego 1-0.

Iyi Stade yatangiye kubakwa mu 1983, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 25.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger