AmakuruImikino

MINISPOC nta nkunga izaha amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru  mu Rwanda  FERWAFA mu minsi ishize yari iherutse kwandikira MINISPOC  isabira inkunga APR FC  na Mukura VS  zizasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika ,nyuma y’ubu busabe Minisiteri  yaje gusubiza ivuga ko nta ngengo y’imari ihari yateganyirijwe iyo mikino (Caf Champions League na Caf Confederation Cup ).

Kuri iyi nshuro Ferwafa yari yagerageje gusabira amakipe azahagararira  u Rwanda hakiri kare  gusa nubundi Minisiteri y’Umuco na Siporo yabasubije ibabwira ko nta nkunga igenewe aya makipe  yateganyijwe mu ngengo y’imari.

Ibi si ubwa mbere bibaye dore ko n’umwaka ushize  ubwo Rayon sports na APR Fc zabwirwaga ko nta nkunga zizahabwa na Minisiteri y’Umuco na Siporo  nk’amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika gusa bo babwiwe ko batinze kubisaba.

Ikipe ya Mukura Vs  kugeza ubu isabwa  arenga  Miliyoni  20 mu kugirango ibashe gukina  imikino ibiri izayihuza n’ikipe  ya Free State Star  yo mu gihugu cy’Afurika yepfo  aho biteganyijwe ko  irahaguruka i Kigali kuwa mbere w’Icyumweru gitaha yerekeza muri Afurika yepfo gukina umukino ubanza.

 

Ibaruwa yandikiwe Ferwafa

APR FC na Mukura Victory Sports niyo makipe azahagarira u Rwanda mu mikino nyafurika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger