AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri w’Umuco na Siporo yavuze ko inkwano idakwiye kuba impamvu ituma abantu bagwa ku ishyiga

Minisistiriw’umuco na Siporo Nyirasafari Espérance yavuze ko ubushobozi buke bw’umusore bidakwiye kuba intandaro yo kudashaka umugore nk’uko benshi bakomeje kubifata nk’imbogamizi mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yavuze ko abantu bakwiye gutinyuka bakumva ko kubura amafaranga ahagije y’inkwano cyangwa yo gukoresha ubukwe, bidakwiye kubatera ipfunwe ngo bumve ko nta we bashingiranwa nawe kubera imbogamizi y’ubukene.

Ibi yabikomojeho mu gihe hari uduce tumwe na tumwe dusa naho twamaze kugira inkwano nk’urushoro rukomeye kuburyo udafite amafaranga bagusaba bitoroshye na gato kuba baguha umugeni, aha yanaboneyeho umwanya wo gusaba ababyeyi korohereza abana babo kubijyanye n’inkwano.

Mu butumwa Munisitiri w’umuco na Siporo yatambukije ubwo yari mu Karere ka Ngororero, aho yari yifatanyije nabo mu imurikabikorwa kukwimakaza ihame ry’uburinganire yasabye abategura ubukwe burenze ubushobozi bwabo kubihagarika kuko bidakwiye.

Yagize ati: “ Inkwano ntikwiye kuba inzitizi yo gutuma abantu bataza imbere y’umwanditsi w’irangamimerere ngo bigaragaze amategeko bamenye. Nagira ngo mbabwire ko inkwano atari itegeko, mu mategeko y’u Rwanda iyo tuvuze gushyingiranwa nta na hamwe bigomba kubaho ari uko hatanzwe inkwano. Iyo itabonetse nta bwo bikwiriye kubuza ko ubukwe butaha.”

Yagize ati “Niba hari igihari mugisangire ariko niba nta gihari twe kumva ko ari igisebo, mu mategeko ntaho byanditse ndetse no mu muco ntaho biri ko niba udafite ibyo byose udashobora gushyingirwa”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwasezeranyije imiryango isaga 140 yabaganaga bitemewe n’amategeko, nka kimwe mu bifasha kubahiriza ihame ry’uburinganire

Minisitiri Nyirasafari Esperance yaboneyeho umwanya wo kwihaniza abakora ubukwe buruta ubushobozi bwabo ko atari byo, yavuze ko nta muntu ukwiye gufata inguzanyo kugira ngo ayikoreshe mu hukwe kuko ari nabyo biba intandaro y’umutekano muke mu miryango mu gihe batangiye kubura ayo kwishyura.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco mu 2017, bwagaragaje ko mu mitegurire y’ubukwe nyarwanda harimo ibibazo byinshi birimo gusesagura umutungo aho ababutegura batumira abantu batagira umubare, bisaba kubatangaho ibya mirenge mu kubagaburira, gukodesha no gutaka aho bubera, gukodesha amatorero asusurutsa ibirori byose bitwara akayabo.

Yakanguriye urubyiruko kwirinda kwigereranya na runaka kuko abantu bose badasanzwe banganya ubushobozi, yavuze ko bakwiye kwirinda kumva ko ibyo runaka yakoze nabo ari byo bazakora kandi nta bushobozi buhagije bafite.

Minisitiri w’umuco na Siporo Nyirasafari Esperance avuga ko inkwano idakwiye kubera imbogamizi abakundana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger