AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Minisitiri w’intebe wa Iraq yasabye kwegura ku mirimo ye

Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Adel Abdul Mahdi yandikiye inteko ishinga amategeko ya Iraq asaba kwegura nyuma y’imyigaragambyo ikomeje guca ibintu mu murwa mukuru Bghdad no mu Majyepfo y’Igihugu.

Kuwa Gatanu taliki 28 Ugushyingo 2019,Adel nibwo yatangaje ko agiye kwegura kubera igitutu ariho nyuma y’uko abigaragambya basaga 400 bishwe n’inzego z’umutekano.

Ubu bwegure bwe buje nyuma y’inama y’abaminisitiri yateranye igitaraganya ku wa 30 Ugushyingo 2019,hakemezwa ko Adel na bamwe mu bandi bayobozi bakomeye bagomba kwegura.

Biteganyijwe ko kuri iki cyumweru abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Iraq baterana bagafata umwanzuro ku bwegure bwa Adel.

Adel yavuze ko inteko niramuka yemeje ubwegure bwe, Guverinoma irasigara nta bubasha ifite bwo gutangiza imishinga y’amategeko ndetse no gufata ibyemezo bikomeye.

Ubusanzwe mu mategeko ya Iraq nta handitse ko Minisitiri w’Intebe ashyikiriza ubwegure bwe Inteko Ishinga Amategeko. Amategeko avuga ko ibaruwa y’ubwegure bwa Minisitiri w’Intebe ishyikirizwa Perezida.

Aljazeera dukesha iyi nkuru yavuze ko nubwo Adel yatangaje ubwegure bwe, abigaragambya bakomeje kwigabiza imihanda batwika amapine n’ibindi.

Kuri uyu wa Gatandatu, bivugwa ko abantu batatu bigaragambyaga bishwe barashwe naho abandi 58 bagakomereka.

Ibintu byatangiye gukara guhera tariki 1 Ukwakira, ubwo ibihumbi by’abaturage byajyaga mu mihanda ya Baghdad bamagana ruswa, imitangire mibi ya serivisi, ubushomeri byiganje mu gihugu no gusaba ko abafite aho bahuriye n’ubuyobozi bwayoboye icyo gihugu nyuma y’intambara yo mu 2003 bavaho.

Abantu basaga 400 nibo bimaze kumenyekana ko baguye mu myigaragambyo.Inzego z’umutekano mu gutatanya abigaragambya zakoresheje amasasu ya nyayo, imyotsi iryana mu maso n’ibisasu ari nabyo byonereye umubare w’abapfuye n’inkomere.

Iraq yagiye mu bibazo by’umutekano guhera mu 2003 ubwo ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Australia na Pologne byateraga icyo gihugu bivuga ko bije gusenya intwaro za kirimbuzi zihari no gukuraho ubutegetsi bwa Saddam Hussein bashinjaga gufasha imitwe y’iterabwoba.

Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Adel Abdul Mahdi yandikiye inteko ishinga amategeko ya Iraq asaba kwegura

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger