AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yashimye uko yakiriwe mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda kuva ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2021.

Ubwo yageraga mu Rwanda  dr Abiy yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame byibanze ku gushimangira umubano n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi n’izindi ngingo zireba akarere muri rusange.

Nyuma yo kuganira kandi Perezida Paul Kagame  ku mugoroba wo ku Cyumweru yanamwakiriye ku meza, barasangira.

Abiy Ahmed asuye u Rwanda mu gihe mu gihugu cye hari ibibazo by’umutekano muke watejwe n’Umutwe wa TPLF mu Ntara ya Tigray. Imvururu zo muri Tigray zaguyemo abaturage benshi ndetse ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo.

Imvururu zo muri Tigray zaguyemo abaturage benshi ndetse ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo.

Tigray ituwe n’abaturage miliyoni esheshatu yugarijwe n’inzara n’ubukene kuko imfashanyo zitabageraho kubera imvururu ziri muri aka gace aho abasaga 400.000 bashonje bikabije.

Politiki n’ubuyobozi bwa Ethiopia bwajemo agatotsi mu 2019, ubwo Dr Abey Ahmed, Umunya-Oromo wabaye uwa mbere wageze ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, agerageje guhindura byinshi muri politiki y’iki gihugu cyari kimaze imyaka irenga 30 kiyobowe n’Abanya-Trigay ariko bakwanga kwemera impinduka, bagatangira kwigumura ku butegets

Muri iki gihe kandi Ethiopia ihanganye na Misiri na Sudan kubera urugomero rw’amashanyarazi rwayo rwubatse ku ruzi rwa Nil, ibindi bihugu bikaba biyishinja ko ikoresha urwo ruzi mu buryo budakwiriye.

Mu masaha y’igitondo, nibwo Abiy yavuye mu Rwanda aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Nyuma yo kurangiza urugendo yari arimo mu Rwanda, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yatangarije kuri Twitter ko yishimiye uko yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame uyobora u Rwanda.

Minisitiri Abiy yageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 29, Kanama, 2021 mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yarangije kuri uyu wa Mbere tariki 30, Kanama, 2021.

Ubwo yatahaga, yaherekejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta, ari nawe wagiye kumuha ikaze ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe kuri iki Cyumweru.

U Rwanda na Ethiopia ni ibihugu  bifitanye umubano umaze igihe. Uyu mubano ushingiye ku masezerano ibihugu byigiranye harimo ubufatanye mu burezi, ubucyerarugendo, ubufatanye mu bya gisirikare n’ibindi.

Ikindi ni uko u Rwana na Ethiopia ari ibihugu byagize iterambere ryihuse mu binyacumi bicye by’imyaka ishize.

Perezida Kagame we yagiriye uruzinduko rwa mbere muri Ethiopia ku wa 25 Gicurasi 2018, yari akubutse mu nama ya VivaTech mu Bufaransa. Hari nyuma y’uko Dr. Abiy Ahmed atorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu asimbuye Hailemariam Desalegn weguye.

Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda, Village Urugwiro, byatangaje bibinyujije kuri Twitter ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed bagiranye “ibiganiro byihariye.’’
Umukuru w’Igihugu yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed n’itsinda ryamuherekeje mu biro bye ku Kacyiru.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa mbere taliki 30 Kanama 2021
Twitter
WhatsApp
FbMessenger