AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangije ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda (Amafoto)

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangije ikoreshwa ry’imodoka za mbere zikoresha amashanyarazi z’uruganda Volkswagen zigiye gutangira kwifashishwa mu gutwara abantu mu mushinga wa Move.

Ku ikubitiro imodoka enye nizo zatangiye gukoreshwa ariko hari gahunda yo kwagura zikagera kuri 50, ndetse na sitasiyo zazo zikava kuri imwe zikagera kuri 15 mu gihugu hose.

Izi modoka ziswe e-Golf, ziratangira gukoreshwa mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri ku bufatanye bwa Volkswagen n’ikigo cyo mu Budage, Siemens, aho cyo kizajya gitanga uburyo bwo kongera umuriro w’amashanyarazi mu modoka.

Minisitiri w’intebe Édouard Ngirente  mu gutangiza uyu mushinga, yavuze  ko iyi ari intambwe kuba imodoka za mbere zikoresha amashanyarazi zitangirijwe mu Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda rwashyize mu byihutirwa kurengera ibidukikije hagabanywa imyuka ihumanya ikirere. Ko n’Abanyarwanda bose bafite ubushake bwo kurengera ibidukikije.

“Ibi birerekana ko twiyemeje gushyira imbere ikoranabuhanga kugira ngo rihindure iterambere ry’ubukungu bwarwo. Bifite kandi umumaro mu kurengera ibidukikije no guteza imbere ikoranabuhanga”.

“Twizeye neza ko gutangiza ubu buryo bizagabanya ibikorwa byo kwangiza ikirere kandi buzanakwira mu Rwanda no ku mugabane”.

Minisitiri w’Intebe yashimye uburyo ishoramari rya Volkswagen ririmo gutanga imirimo bigendanye n’umuhigo wa leta y’u Rwanda wo guhanga imirimo miliyoni mu 2024.

Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda, Rugwizangoga Michaella, yavuze ko muri gahunda ya Move, yo gutiza imodoka kugera mu mpera z’uyu mwaka imodoka zirenga 200 zizaba zikoreshwa mu Rwanda harimo izo mu bwoko bwa Polo, Amarok, Teramont na Passat. Abashoferi 20 b’abagore bakora muri iyi gahunda.

Izi modoka zagejejwe ku isoko ry’u Rwanda ku bufatanye bwa Volkswagen na Siemens, aho izatanga uburyo bwo kongera umuriro muri izo modoka.

Umuyobozi wa Siemens muri Afurika y’Amajyepfo n’Uburasirazuba, Sabine Dall’Omo, yashimangiye ko ‘uko imijyi ya Afurika itera imbere n’ikoranabuhanga rigatera imbere, niyo mpamvu hakenewe uburyo bwo gutwara abantu bugezweho kandi burambye mu Mujyi wa Kigali’.

Mu ntangiriro y’uku kwezi, abandi bashoramari batangaje moto zikoresha amashanyarazi nazo zizatangira kwifashishwa mu gutwara abagenzi nka ‘taxi’ mu minsi iri imbere mu Rwanda

Biteganyijwe ko Volkswagen izajya ikora izi modoka izohereza mu Rwanda naho Siemens ikore ibikorwa byo kuzishyiramo umuriro zikoresha.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimye ishoramari rya Volkswagen mu Rwanda kuko ririmo kurufasha guhanga imirimo
Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda Rugwizangoga avuga ko izi modoka zizifashishwa mu buryo busanzwe bwo kuzitiza abantu bakitwara cyangwa bagatwarwa n’abashoferi babo
Umuyobozi wa Siemens muri Afurika y’Amajyepfo n’Uburasirazuba, Sabine Dall’Omo, yashimangiye ko bashyigikiye gahunda yo kurwanya imyuka yangiza ikirere mu Rwanda
Imodoka ya mbere yamuritswe uyu munsi i Kigali , Iyi modoka ikoresha amashanyarazi gusa
Izi modoka zizagenda zongerwa mu Rwanda mu mezi ari imbere nk’uko byavuzwe muri uyu muhango.

Zizajya zishyirwamo umuriro na ‘stations’ 15 za Siemens zizashyirwa ahantu hanyuranye muri Kigali.

Abashinzwe izi modoka batangaje ko imodoka yuzuye neza umuriro ishobora kugenda 230Km bitewe nanone n’ahantu igenda uko hameze n’imbaraga biyisaba.
Zizabanza gukoreshwa mu gutwara abantu mu buryo bwitwa ‘Mobility Solutions Initiative’ aho abantu bashobora kuzihamagaza nka ‘taxi’ no kuzikodesha bakitwara.
Iki gikorwa cyatangiranye imodoka enye ariko mu minsi iri imbere zizagera kuri 50

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger