AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yahagarariye perezida Kagame i Bujumbura (Amafoto)

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard ari mu banyacyubahiro berekeje i Bujumbura mu gihuhu cy’u Burundi aho hari kwizihizwa umunsi w’ubwigenge mu isabukuru y’imyaka 59 iki gihugu kimaze kibubonye.

Kuyu wa 1 Nyakanga 2021 Abarundi n’inshuti zabo zo hirya no himo, bitabiriye Ibirori ngarukamwaka byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ubwigenge mu Burundi, bibera ku Gicumbi cy’Intwari Igikomangoma Louis Rwagasore ufatwa nk’intwari yaharaniye Ubwigenge bw’Abarundi.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byagize biti “Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yageze i Bujumbura guhagararira Perezida Kagame mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 y’Ubwigenge bwa Repubulika y’u Burundi.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye yakiriwe na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza.

Tariki ya 1 Nyakanga ni nayo u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge, nyuma y’igihe ibihugu byombi bikolonijwe n’u Bubiligi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger