AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Minisitiri Vincent Biruta yahagaratiye perezida Kagame mu nama ya CEEAC i Brazzaville

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent kuri uyu wa Gatatu tarikibya 19 Mutarama 2022, yahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu Nama Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC/ECCAS).

Iyo nama ibaye ku nshuro ya 20 yabereye i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, Minisitiri Dr. Biruta akaba ari muri icyo gihugu kuva mu mpera z’icyumweru gishize, aho yakiriwe na mugenzi we Denis Nguesso bakaganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Inama Isanzwe ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu byibumbiye m yayobowe na Perezida Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo, iheruka kuba taliki ya 30 Nyakanga 2021 aho abo bayobozi baganiriye ku bisubizo by’ibibazo akarere gahura na byo muri iki gihe.

Icyo gihe Perezida Kagame n’abandi Bakuru b’Ibihugu bihuriye muri uwo Muryango bitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Umuryango CEEAC ufite amateka yo kuva mu mwaka wa 1964 ubwo washingwaga nyuma yo gusinya amasezerano yiswe aya Brazzaville. Ni umuryango washinzwe ufite izina rya UDEAC (Union Douanière et Économique de l’Afrique Centrale), hagamijwe kugera ku bukungu buhuriweho, kuzamura imibereho y’abaturage b’ibihugu bigize umuryango ndetse no gushyigikira ubukungu binyuze mu butwererane buzira amakimbirane.

Amasezerano yatangiye kubahirizwa mu 1966 nyuma yo kwemezwa n’ibihugu bitanu ari byo Cameroon, Repubulika ya Santarafurika, Chad, Repubulika ya Congo-Brazzaville na Gabon. Guinea Equatorial yinjiye muri uwo muryango mu mwaka wa 1983.

Nyuma UDEAC yashinye amasezerano yo gushyiraho Umuryango w’Ubukungu uhuza Ifaranga ry’ibihugu by’Afurika yo hagati witwaga CEMAC wari ugamije guhuriza hamwe urugendo rw’ubufatanye bw’ibihugu bigize Akarere binyuze mu guhuza ifaranga rikoreshwa mu karere ari ryo CFA.

Mu nama yabaye mu kwezi k’Ukuboza 1981, Abayobozi ba UDEAC bemeranyije gushinga Umuryango wagutse w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati, Umuryango ECCAS ushingwa mu kwezi k’Ukwakira 1983 n’abanyamuryango ba UDEAC, São Tomé and Príncipe n’ibihugu bigize Umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari( CEPGL) ari byo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda.

Angola na yo kuri ubu yabaye umunyamuryango wuzuye, yakomeje kuba indorerezi kugeza mu mwaka 1999.

Umuryango ECCAS watangiye ibikorwa byawo mu 1985 ariko nyuma waje kumara imyaka myinshi udakora bitewe n’ibibazo by’ubushobozi bitewe ibihugu bititabiraga gutanga umusanzu w’ubunyamuryango, n’intambara zari mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Intambara yabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yabaye umwihariko wo kugabanya Akarere mu gihe Angola yakozanyagaho n’u Rwanda ku butaka bw’icyo Gihugu.

ECCAS wari umwe mu miryango yemewe n’Ihuriro ry’Ubukungu ry’Afurika (AEC) ariko umubano w’imiryango yombi watangiye kwiyubaka mu buryo bwizewe guhera mu Kwakira 1994, bitewe n’uko ECCAS yaherukaga gukora mu 1992.

Icyo gihe AEC yongeye kwemeza ECCAS nk’umuryango w’ingenzi muri Afurika yo hagati mu nama yateranye muri Kamena 1999.

Ni mu gihe mu nama yabaereye i Libreville muri Gabon muri Gashyantare 1998 iyobowe n’uwari Perezida w’u Burundi Petero Buyoya, Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize uyu Muryango biyemeje kongera kuwuzura.

Icyo gihe ni nab wo uwari Minisitiri w’Intebe w’Angola yahishuye ko igihugu cye cyamamaze gufata umwanzuro wo kwinjira muri uyu muryango kikareka kuba indorerezi.

Mu mwaka wa 2007, u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kwikura muri uyu muryango mu rwego rwo kugabanya umutwaro w’ibyo rusabwa kuzuza mu miryango itandukanye, kugira ngo rushyire imbaraga mu yindi miryango y’ubucuruzi ari yo Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse n’Umuryango w’Isoko rusange ry’Ibihugu by’Iburasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika (COMESA).

U Rwanda nka kimwe mu bihugu byashinze ECCAS guhera mu kwezi k’Ukwakira 1981, rwongeye kwiyunga kuri uyu muryango mu mwaka wa 2016 nyuma y’imyaka 10 ruwikuyemo ku bushake.

Kugaruka k’u Rwanda muri ECCAS byakiranywe ubwuzu bwinshi mu bihugu byose bigize umuryango kuko byafashije kwagura amahirwe y’ubukungu, inyungu za Politiki na dipolomasi mu Karere k’Afurika yo hagati.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger