AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri Vincent Biruta yagiriye uruzinduko rw’iminsi 4 muri Turikiya

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda Dr. Biruta Vincent, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ine mu Gihugu cya Turikiya guhera kuri iki Cyumweru taliki ya 5 rukazasozwa ku ya 8 Nzeri 2021.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turikiya yatangaje ko Minisitiri Dr. Biruta yagendereye icyo gihugu ku butumire bwa mugenzi we Mevlut Cavusoglu, ukuriye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turikiya.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri Mevlut Cavusoglu, riragira riti: “Mu biganiro ba Minisitiri bombi bazagirana, bazagaruka ku ngingo zirebana n’ubutwererane bw’ibihugu byombi, ku terambere rigezweho mu karere buri gihugu giherereyemo ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”

Umubano w’u Rwanda na Turikiya ukomeje gushinga imizi ku muvuduko wo ku rwego rwo hejuru, by’umwihariko mu myaka isaga irindwi ishize uhereye igihe u Rwanda rwafunguraga ambasade i Ankara mu 2013, igakurikirwa n’iya Turikiya yafunguwe i Kigali mu 2014.

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu hakorwa ibiganiro mu rwego rwa politiki na dipolomasi, kandi ibihugu byombi bimaze kubaka uburambe mu butwererane bugamije kungurana inama cyangwa kwimakaza ubucuruzi n’ishoramari

Imigenderanire yatangiye gufata indi ntera guhera mu mwaka wa 2011. Turebye nko mu myaka ine ishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turikiya Mevlüt Çavuşoğlu aheruka gusura u Rwanda taliki ya 30-31 Gicurasi 2016. mri iyo minsi ibiri yari mu Rwanda, hasinywe amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi y’ubwoko butatu.

Urwo ruziduko rwakurikiwe n’urwakozwe n’uwari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda witabiriye Inama yiga ku nama y’iga ku iterambere ry’ubukungu n’ubucuruzi bishingiye ku bufatanye bwa Turikiya n’Afurika (Turkey-Africa Economy and Business Forum), yabaye taliki ya 2-3 Ugushyingo 2016.

Taliki ya 10-11 Ukwakira 2018, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yasubiye muri icyo gihugu mu nama ya kabiri yiga ku bufatanye bw’Afurika na Turikiya mu bukungu n’ubucuruzi, ikaba yarabereye muri Istanbul.

Ku ya 23-25 Kamena 2019, Dr. Richard Sezibera wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yakoreye uruzinduko muri Turikiya, rukaba ari rwo ruzinduko rw’akazi rwa mbere rwari rukozwe ku rwego rwa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga.

Kugeza ubu Leta y’u Rwanda n’iya Turikiya bimaze gusinyana amasezerano 18 y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, aho amasezerano menshi muri yo ageze ku rwego rwo gushyirwa mu bikorwa.

Mu mwaka wa 2018, ingano y’agaciro k’ubucuruzi bukorwa hagati y’u Rwanda na Turikiya ya miliyari zisaga 21 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 21 z’amadolari y’Amerika). Mu 2019, ako gaciro ku bucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi kariyongereye kagera kuri miliyari zisaga 79.1 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 78.4 z’amadolari y’Amerika).

Icyo gihe ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga byari bifite agaciro ka miliyoni 24,3 z’amadolari y’Amerika mu gihe ibyo u Rwanda rwohereje muri Turikiya byari bifite agaciro ka miliyoni 54.1 z’amadolari y’Amerika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger