Amakuru ashushyeUmuco

Minisitiri Uwacu Julienne yagarutse kubyo kwaka abikorera ibikorwa bya Miss Rwanda

Minisitiri w’umuco na sipororo , Uwacu Julienne yavuze ko inteko ishinga amategeko yasabye MINISIPOC inafite umuco mu nshinganzo zayo gukurikirana ibikorwa bya Miss Rwanda ko batasabwe kurisubirana nkuko byahose.

Mu minsi ishize nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda , havugwaga inkuru ko ikompanyi itegura irushanwa n’ibikorwa bya Miss Rwanda rishobora gukurwa amata ku munwa bitewe nuko inteko ishingamategeko yari yatangaje ko MINISPOC ikwiye kwicara igasuzuma neza ibi bikorwa kuko ngo ababyungukiramo ari abategura irushanwa mu gihe abakobwa baba bariyamamaje ntacyo babonamo.

Ubwo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Kamena 2018 MINISPOC yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru ku bikorwa by’iterambere ry’umuco na Siporo, Minisitiri Uwacu Julienne wari uyoboye iki kiganiro yavuze ko icyo basabwe ari ukugenzura ibikorwa bya Miss Rwanda aho kuba kwaka iri rushanwa abasanzwe baritegura.

Yagize ati:”Umwanzuro w’inteko ntabwo wasabaga ko dusubirana irushanwa ahubwo byari ugukurikirana ibiberamo, uko ritegurwa ndetse n’umusaruro ritanga kandi inshingano zo gukurikirana uko ritegurwa uko rikorwa niba hubahirizwa amategeko n’asanzwe y’igihugu ho ntitwigeze tudohoka. Ntabwo tuzisubira ngo tuvuge ngo bariduhe tujye turitegura ahubwo icyo Inteko Ishinga Amategeko yadubasaga ni uko mu gihe kiri imbere byarushaho kugenda bikorwa neza hanyuma n’abakobwa bitabiraga ririya rushanwa bagaragaje imishinga myiza nabo bafashwa.”

Yakomeje avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’umuryango kimwe n’izindi nzego bazareba uko abandi bakobwa bitabiriye irushanwa nabo bajya bafashwa mu mishinga yabo bikaba byabagirira akamaro.

Minisitiri w’umuco na siporo mu kiganiro n’abanyamakuru

Tariki ya 09 Gicurasi 2018 ubwo Minisiteri y’Urubyiruko yagiranaga ibiganiro na Komisiyo y’Ingengo y’Imari mu nteko ishinga Amategeko , hasuzumwa ibikorwa yakoze mu ngengo y’imari ya 2017/18 ndetse n’ibiteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari utaha, Depite Mporanyi Theobard yavuze ko ibikorwa bya Miss Rwanda ari ubucuruzi ku bategura iri rushanwa ndetse bakuramo akayabo ariko abatowe ntihagire icyo babona bityo agasaba Minisiteri ibifite mu nshingano guhaguruka bakagira icyo babikoraho.

Umwe mu bagize iyi komisyo, Depite Mporanyi Theobard yasabye Minisitiri w’Urubyiruko Rose Mary Mbabazi, ko bakwinjira mu mitegurire y’igikorwa cya Nyampinga w’u Rwanda, kuko ababitegura baba bita ku nyungu zabo bwite aho kureba ku nyungu zababa begukanye ikamba.

Ubusanzwe iki gikorwa ngarukamwaka cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda gitegurwa ijana ku ijana na Rwanda Inspiration Back Up ihagarariwe na Ishimwe Dieudonne wamyenyekanye cyane nka Prince Kid , icyakora inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco ni yo igenzura niba imitegurirre y’iri rushanwa iba ikurikije amategeko uretse ko nyuma y’irushanwa biba bitakibareba cyane.

Umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda , niwe wenyine ugenerwa umushahara wa buri kwezi ungana n’amafaranga ibihumbi 800 agahabwa imidoko nshya agendamo, amatike y’indege, imyambaro, amavuta n’ibindi bitandukanye mu gihe cy’umwaka. Abandi baba batowe nk’ibisonga, Miss wakunzwe cyane , Miss w’umuco n’abandi ntacyo babona yewe ntanukurikirana imishinga yabo kandi baba barayihigiye mu ruhame.

Abanyamakuru bari bitabiriye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger