AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Minisitiri Shyaka yasobanuye impamvu bamwe mu bayobozi barimo kwegura abandi bakeguzwa

Kuwa kabiri taliki ya 3 Nzeri 2019, Benshi mu batuye u Rwanda batunguwe n’amakuru avuga ku bwegure n’ubweguzwe bw’abayobozi bo mu nzego zibanze bitewe n’uko bisa naho byabaye ku munsi umwe ndetse bigafata indi ntera hakurikijwe mu y’indi myaka yahise.

Abayobozi b’Uturere dutandukanye, abajyanama ndetse n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu turere tumwe na tumwe tw’Igihugu,ejo kuwa Kabiri bisa naho byiriwe ari inkundura yo kwegura no kweguzwa n’inama njyanama bitewe n’impamvu zitandukanye.

Nyuma y’ibi byose, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yatangaje ko kuba bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze barimo kwegura abandi bakeguzwa nta gikuba cyacitse.

Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri Shyaka yavuze ko abo bayobozi ari bo basaba Njyanama kwegura cyangwa Njyanama ikaba ari yo ibeguza.

Ati “Ibi byatewe n’imikorere yabo itari myiza no kutageza ku baturage ibyo babemereye.”

Minisitiri Shyaka yavuze ko umwaka wa 2019 ari umwaka wa nyuma ushyira icyerekezo 2020 ndetse uganisha muri kimwe cya kabiri cy’icyerekezo NST2024.

Izo zikaba ari iimpamvu zituma buri karere gakora impinduka kugira ngo kagere ku ntego kifuza.

Ati “Nta gihe cyo gutakaza! Buri karere gafite inyota y’ubuyobozi bwiza, bukora neza, butuma bagera ku mibereho myiza y’abaturage n’iterambere bifuza.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase kandi yavuze ko ibirimo kuba ari ibisanzwe ku gihugu nk’u Rwanda.

Ati “Nta gikuba cyacitse, ibi ni ibisanzwe ku gihugu nk’u Rwanda, cyimakaza imiyoborere myiza, ishingiye ku buyobozi n’ubushobozi byegerejwe abaturage, irangwa na demokarasi kandi ishyira imbere inyungu z’umuturage n’iterambere ry’igihugu.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger