AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Minisitiri Shyaka Anastase yasabye abayobozi gukemura vuba ikibazo cy’abaturage batagira inzu zo kubamo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase arasaba abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba gukemura vuba bishoboka ikibazo cy’abaturage batagira inzu zo kubamo nk’uko bikomeje kugaragara muri iyi Ntara.

Muri iyi Ntara y’Uburasirazuba, imibare iragaragaza ko kugera ku wa 31 Gicurasi 2019, abadafite inzu zo kubamo ari 4231 naho abafite inzu zagereranywa na Nyakatsi ari 11603.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019 hubatswe inzu nshya 958 naho muri izo zari zimeze nka Nyakatsi hasanwa 2909.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo avuga ko ku bantu 75 bagombaga kubakirwa bubakiye 28 gusa kubera ahanini ikibazo cy’ibibanza.

Ati “Nk’uko twubakiye abo 28 n’ubundi umwaka utaha turubakira abandi, imbogamizi dufite gusa ni uko badafite ibibanza, ubundi twifashishaga abo bafitanye isano bakabiduha tukubaka ariko abasigaye twarabibuze burundu.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, avuga ko ibyakozwe ari bike ugereranyije n’abakeneye ubufasha bw’inzu.

Avuga ko ikibazo cy’ibibanza kidakwiye kuba urwitwazo kuko ahubwo ikibazo ari ukwegera abaturage no kugaragaza ubushake bwo kubakemurira ikibazo.

Agira ati “Ibibanza ariko byaboneka. Igikomeye ni ukwiyemeza. Ntabwo abantu babona inka batanga ngo babure metero 20 kuri 25. Ubukangurambaga murabushoboye ahubwo mushyiremo imbaraga.”

Minisitiri Shyaka yabitangaje ku wa 30 Kamena2019, ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi itatu w’abayobozi 642 kuva ku rwego rw’akarere mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba.

Muri uyu mwiherero hagaragajwe ko mu turere twa Kayonza na Rwamagana impuzandengo y’umukamo w’inka ku munsi utarenga litiro ebyiri ku nka imwe ahanini kubera inka za gakondo.

Minisitiri Shyaka kandi yasabye abayobozi gufasha abaturage kubyaza umusaruro ubutaka n’amatungo bafite kugira ngo barusheho gutera imbere.

Ati “Iyi ntara ifite ubutaka bugari kurusha izindi, ifite inka nyinshi kurusha ahandi. Hari ubukungu nitutabubyaza ubukire biraba ari intege nke z’ubuyobozi.”

Yasabye abayobozi kandi gushingira imihigo ku nzego z’ibanze ku mudugudu kuko ari yo izaba imbarutso y’iterambere ry’umuturage.

Ni umwiherero abayobozi binenze ahanini kuba hakiri ibibazo mu mikorere no kuba hari ahakiri ruswa mu mitangire ya serivise.

Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi bo mu Ntara y’Uburasirazuba kwita vuba ku batagira begeka umusaya
Twitter
WhatsApp
FbMessenger