AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri Richard Sezibera yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’ukwezi kose nta cyo atangaza

Nyuma y’ukwezi Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda akaba n’ umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda Dr Richard Sezibera yari amaze atagaragara ku mbugankoranyambaga no mu ruhame.kuri uyu wa Gatandatu taliki 31 Kanama 2019, yongeye kugaraara ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rubuga rwa Twitter.

Minisitiri Richard Sezibera yaherukaga kugaragara mu ruhame taliki 11 Nyakanga ubwo yari i Londres mu Bwongereza aho yari yitabiriye inama y’ abaminisitiri itegura inama y’ ibihugu bikoresha ururimi rw’ Icyongereza commonwealth izaba muri 2020.

Kumara igihe kirenga ukwezi atagaragara mu ruhame byatumye abantu batandukanye bibaza byinshi ku hantu uyu munyapolitiki wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa EAC aherereye.

Hari inkuru yakwirakwijwe n’ ibinyamakuru byo muri Uganda ivuga ko Dr Sezibera arwaye ndetse ko yarimo avurirwa mu bitaro byo muri Kenya gusa iyi nkuru nta muyobozi wo mu Rwanda wigeze yemeza ko yaba ari ukuri.

Kuri uyu wa 31 Kanama ubwo yongeraga kugira ubutumwa atangira mu ruhame, Dr Sezibera yagize ati Uyu munsi ndibuka Mark Twain: ni iyihe nteruro ye ukunda?”

Umunyamakuru Peter Verlinden yahise abaza Minisitiri Sezibera ati “Nyakubahwa, sobanurira itangazamakuru ryo mu Bubiligi impamvu umaze ibyumweru birenga 6 utagaragara mu ruhame. Urabizi ko hari ibihuha byakwirakwiye ariko ijambo ryawe ryagaragaza ukuri. Murakoze”

Umunyarwanda Mandela Muzinga Sam kuri Twitter yasubije uyu munyamakuru Peter ko abo Minisitiri Sezibera agomba gusubiza ari Abanyarwanda atari Ababiligi.

Ati “Ntekereza ko Minisitiri wacu bibaye ngombwa ko yisobanura, yakwisobanura ku Banyarwanda kurenza Ababiligi. Twe tuyobowe neza. Minisitiri wacu mureke abo agomba guha ibisobanuro ni u Rwanda”.

Minisitiri Sezibera , ni Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda akaba n’ umuvugizi wa guverinoma kuva tariki 18 Ukwakira 2018. Yagiye kuri uyu mwanya asimbuye madamu Louise Mushikiwabo watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango mpuzamahanga w’ ibihugu bikoresha ururimi rw’ Igifaransa Francophonie.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger