AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri Nyirasafari Espérance yakiriye igikombe cy’Isi cya Cricket cyagejejwe mu Rwanda (+AMAFOTO)

Igikombe cy’isi cy’umukino wa Cricket cyagejejwe mu Rwanda muri gahunda yacyo yo kuzengurutswa ibihugu bitandukanye by’isi mbere y’uko hakinwa imikino ya nyuma y’iki gikombe izatangira tariki ya 30 Gicurasi kugeza kuwa 14 Kamena 2019 i Wales n’i Londre mu Bwongereza.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2019 ,iki gikombe nibwo  cyari kigejejwe bwa mbere mu Rwanda cyageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cy’uyu wa Gatanu.

Minisitiri w’umuco na Siporo mu Rwanda, Nyirasafari Esperance yakiriye iki gikombe cy’Isi cy’ umukino wa Cricket imbere y’abanyamakuru kuri sitade Amahoro.

Iki gikombe cy’Isi cy’ umukino wa Cricket kizamara iminsi itatu (3) mu Rwanda kuko kizahava ku Cyumweru tariki ya 10 Gashyantare 2019 ubwo hazanakinwa umukino wo kugisezera kuri sitade mpuzamahanga ya Gahanga.

Kizanyura mu bihugu 21 aho bizorohera abafana b’umukino wa Cricket kuba bakibona mu gihe cy’amezi icyenda kizamara kizenguruka imijyi ikomeye 61 yo mu bihugu 21.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitanu bya Afurika bizanyuramo igikombe kimwe na Nigeria, Kenya na Afurika Y’Epfo, Zimbabwe.

Cathia Uwamahoro na  Eric Dusingizimana abanyarwanda baciye uduhigo muri uyu mukino bakiriye iki gikombe kuri sitade ya Gahanga .

 Sitade ya Gahanga izakinirwaho umukino wo gusezera kuri iki gikombe kiri mu Rwanda
 U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitanu bya Afurika bizanyuramo igikombe kimwe na Nigeria, Kenya na Afurika Y’Epfo
Igikombe cy’isi cya Cricket kizava mu Rwanda ku Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019
Twitter
WhatsApp
FbMessenger