Amakuru ashushye

Minisitiri Nduhungirehe yikomye abirirwa bavuga ko Abanyarwandakazi bambara impenure

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane ndetse n’ibikorwa by’umuryango w’ibihugu by’ Afurika y’iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yikomye abantu bahoza ku nkeke abanyarwandakazi bavuga ko bambara impenure.

Ibi abikoze nyuma y’uko hari ababyeyi n’abarezi bavuga ko bahangayikishijwe n’imyambarire y’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, basigaye bajya kwiga bambaye nk’abagiye mu birori.

Imyambarire y’abanyeshuri bamwe biga mu mashuri yisumbuye, hari ababyeyi bavuga ko isigaye iteye inkeke, ngo kuko baba bambaye nk’abagiye mu mu birori bikagira ingaruka zitandukanye ku myigire yabo.

Umwe mu barimu wigisha mu ishuri ryisumbuye riri mu Karere ka Nyarugenge yabwiye IGIHE ko nabo bumiwe bagahitamo guceceka.

Ati “Umukobwa araza akicara imbere yawe ikariso igaragara ku buryo hari n’igihe kwigisha bikunanira ugasohoka ugahagarara hanze, umuhungu nawe aza ipantaro yayayambariye munsi y’ikibuno yatambuka ukagira ngo ari kugenda mu mazi.”

“Twarumiwe duhitamo guceceka kuko nka hano […] ni ikigo cyigenga baha abanyeshuri uburenganzira bwo kwambara uko bashatse kugira ngo baze ari benshi, nk’abarimu rero urumva ko ntacyo twabivugaho.”

Undi mwarimu ati “Kwambara kuriya bigira ingaruka zikomeye ku myigire yabo rwose ntawabica ku ruhande kuko usanga nk’abanyeshuri b’abahungu barangariye abakobwa bagaragaza ibibero, abakobwa bandi nabo ugasanga barangariye bagenzi babo uko basokoje, uko basize iminwa n’ibindi. Uziko hari n’uwo ubaza ikibazo aho kugira ngo agusubize ugasanga ari kurambura imisatsi?”

Gusa ariko ku rundi ruhande Minisitiri Nduhungirehe Olivier we asanga bidakwiye ko abana babakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire yabo agasanga bitajyanye n’igihe tugezemo.

Yagize ati:”Birarambiranye ko abana b’abakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire yabo. Ibi ntabwo bihuye n’igihe tugezemo. Ufite ikibazo hano ntabwo ari umukobwa wambaye ijipo, ahubwo ni umugabo uhora umureba, akamugenzura maze akamugenera ibyo yambara. Dukeneye guhagarika ibi bintu bidafite agaciro [We need to stop this nonsense!].

Si we gusa ubibona gutyo kuko na Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnston yahize amushigikira .

Nubwo bavuga ibi ariko, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi, Dr Irénée Ndayambaje, yatangarije IGIHE ikibazo cy’imyambarire mu mashuri yisumbuye kibahangayikishije, ashimangira ko ibivugwa n’ababyeyi ndetse n’abarezi bifite ishingiro.

Yakomeje avuga ko igishyizwe imbere ari indangagaciro nyarwanda kuko n’iyo ishuri ryaba ritsindisha neza 100% ariko abanyeshuri badafite umuco ntacyo byaba bimaze kuko ejo hazaza habo haba hari kubakirwa ku musenyi.

Ubutumwa bwa Minisitiri
Ngo iyi myambarire iteje inkenke

Twitter
WhatsApp
FbMessenger