AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri Mukabaramba Alvera yagaragaje ko ashyigikiye Mwiseneza Josiane muri Miss Rwanda

Minisitiri Mukabaramba Alvera uhagarariye umwana w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagaragaje ko ashyigikiye Mwise neza Josiane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Minisitiri Mukabaramba yagaragaje ko ashyigikiye uyu mukobwa umaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter  aho yagize ati”Tumutore”.

Nyuma ya Minisitiri Mukabaramba Alvera haje undi witwa Ange Susuruka kuri Twitter agaragaza ibiranga Mwiseneza Josiane mu irushanwa anavuga ko ariwe Nyampinga we ashyigikiye mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Mwiseneza Josiane yaenyakanye ku munsi wa mbere yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ry’uyu mwaka wa2019, bikomotse ku gisebe yari afite ku ino byavugwaga ko yagitewe n’urugendo rurerure yakoze n’amaguru agiye kurushanwa.

Mwiseneza Josiane yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yiyamamarije mu Ntara y’Iburengerazuba aho yaraye amenyekanye cyane kurusha abandi bakobwa bose bari bahanganye nawe.

Mwiseneza uza imbere y’abandi mu kuvugwa cyane muri Miss Rwanda ni nawe uyoboye mu ibarura ry’amajwi y’agateganyo y’itora ryo kuri internet. Afite ’Likes’ zibarirwa mu bihumbi 28 kuri Instagram kuri Facebook akagira izibarirwa mu bihumbi umunani kugeza ubu benshi batangiye kumuha amahirwe yo kuba Miss Populality(wakuzwe cyane n’abantu).

Mwiseneza Josiane akomeje kwanikira bagenzi be

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger