AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Minisitiri Johnston Busingye yasabye urubyiruko kuba umurinzi w’ibyo u Rwanda rwagezeho

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kutemera ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bisubira inyuma ahubwo ko arirwo rukwiye gukora ibishoboka byose rugakora cyane kurusha abarubanjirije.

Yakomeje yibutsa urubyiruko ko ibyo u Rwanda rugezeho byatangijwe na bagenzi barwo bari mu kigero kimwe ubwo batangizaga urugamba rwo kubohoza igihugu, bityo na rwo rukaba rugomba kubafatirajo urugero rugakora ibirenzeho.

Ibi yabikomojeho mu gikorwa kizwi nka ‘Our past’ cyo kuganiriza urubyiruko, Min Busingye avuga ko abatangije ibikorwa byo kubaka igihugu bazashimishwa no kubona urubyiruko rukora ibyo bo batakoze.

Ati “Ibindi byose twarabikoze twebwe icyo twifuza nk’ abakuru banyu ni ukuzabona mwakoze urugendo rugana ku kwezi kuko aribyo twe tutarakora.”

Iki gikorwa ngarukamwaka kigisha urubyiruko amateka yaranze u Rwanda, kitabiriwe n’urubyiruko rusaga 2 000.

Lt Col Innocent Munyangango watanze ikiganiro ku rugamba rwo kubohoza u Rwanda, yabwiye uru rubyiruko ko rwatangijwe n’abari mu kiciro kimwe icyo gihe.

Avuga ko bari bafite umutima ukunda igihugu ariko bakabona kiri gusenywa n’abagombaga kucyubaka bari barimakaje amacakubiri yatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ngo ibi byose byatumye ruriya rubyiruko ruhaguruka ruza guhagarika Jenoside yari iriho ikorerwa abatutsi.

Intwari Christian utegura iki gikorwa avuga ko urubyiruko rwo muri iki gihe rufite amahirwe kuko rwahawe urugero rwiza n’ababyeyi barwo.

Avuga kandi ko Leta y’u Rwanda ikomeje guha umwanya urubyiruko mu buzima bw’igihugu, bikagaragaza ikizere irufitiye bityo ko na rwo rudakwiye kugipfusha ubusa.

Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa rwatanze ikizere ko ruzakomeza guharanira kubaka igihugu kuko umusingi rwawuhawe.

Abasore n’inkumi bategura iki gikorwa ‘our past’, bavuga ko muri ibi bihe byo kwibuka bazajya kubakira abarokotse batishoboye bo mu karere ka Buhesera.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko rurenga 2000
Uru rubyiruko rwatambukije ubutumwa butandukanye rubafasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Twitter
WhatsApp
FbMessenger