AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri Edouard Bamporiki yagaragaye akina umukino wo Kunyabanwa

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon Edouard Bamporiki yagaragaje ko yahuye n’umwe mu bakoresha urubuga Nkoranyambaga rwa Twitter wiyita Ibereryabigogwe, ubundi bakaramutsanya bitsa ku muco wo gutunga Inka waranze abakurambere.

Ubwo Hon Edouard Bamporiki, yahuraga n’uyu musore yagaragaye mu mashusho ari gukina umukino wo kunyabanwa wo hambere wafasha abagabo kwitoza kwirwanaho mu murwano njyarugamba.

Aya mashusho yasakajwe n’uwitwa Ibereryabigogwe [Ngabo Karegeya] kuri Twitter, ni amashusho yaherekejwe n’ubutumwa bugura buti “Inkoni yawe ntikavunike mubyeyi mwiza. Wakoze kunyigisha kurinda inka zacu n’inkiko z’URwatubaye.”

Mu butumwa Bamporiki yanyujije kuri Twitter, yanditse agira ati “Nahuye na Ngabo Karegeya [Ibireryabigogwe] ndamuramutsa, aritsa ati : ‘Ikaze umu’. Nti : ‘niko se sha, ugira inka ?’ Ati : ‘Mutware Nta mwana ugira Inka Se akiriho’, ati : ‘Ndi mu za Data. ‘Mba ndoga Semugaza iyi ntekerezo nayitojwe n’umuto ndaremya. Murambe mu Nka, murame mu Ngabo, amata aduhame.”

Ibi byabaye ubwo Hon Edouard Bamporiki kuri uyu wa Gatatu taliki 01 Ukuboza yari yagiriye uruzinduko mu Karere ka Rubavu asura bimwe mu bikorwa biranga Umuco nyarwanda ndetse akanatanga ibiganiro bigamije kuwubungabunga.

Bamporiki kuri uriya munsi yahuye n’urubyiruko rwiga muri ULK Gisenyi, yarugejejeho ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Umuco, indangagaciro n’amateka byacu : ishingiro ry’Ubunyarwanda n’iterambere duharanira.”

Hon Edouard Bamporiki kuri uyu wa Gatatu yagiriye uruzinduko mu Karere ka Rubavu asura bimwe mu bikorwa biranga Umuco nyarwanda ndetse akanatanga ibiganiro bigamije kuwubungabunga.

Uwiteka Ibereryabigogwe [Ngabo Karegeya] kuri Twitter, yashyize amashusho kuri uru rubuga ubwo yahuraga na Bamporiki Edouard, bagakina umukino wo kunyabanwa wajyaga ufasha abagabo bo hambere kwitoza kujya mu ngamba ku buryo haramutse hari ubenderanyije bakwirwanaho

Amb Nduhungirehe ni umwe mubagarutse kuri uyu musore

Twitter
WhatsApp
FbMessenger