AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Minisitiri Dr. Vincent Biruta yavuze ku ikoreshwa rya “pegusus’ mu Rwanda izwiho kwifashishwa mu butasi bwo kuneka no kumviriza

Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, yongeye gushimangira ko u Rwanda rudakoresha ikoranabuhanga rya Porogaramu ya mudasobwa yifashishwa mu butasi, avuga ko abakomeje gushyira imbaraga mu gukwirakwiza ibyo bihuha ari abantu bakomeje ubukangurambaga bwo gusiga icyasha Igihugu.

Minisitiri Dr. Biruta yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyibanze ku ngingo zitandukanye zirimo n’ubutumwa Abasirikare b’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’abapolisi baheruse hoherezwamo muri Mozambique.

Yavuze ko nk’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabivuze mu mwaka wa 2019, u Rwanda rutigeze rutunga cyangwa ngo rukoreshe iryo koranabuhanga mu kumviriza abantu nk’uko bimaze igihe bikwirakwizwa mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Mu mwaka wa 2019, ubwo Perezida Kagame yabazwaga ku nkuru yasakaye ko u Rwanda rwaba rwifashisha “Pegasus” yakozwe n’Ikigo cyo muri Isiraheli mu kwinjira muri telefoni za bamwe mu bantu, by’umwihariko abanyamakuru, abanyepolitiki bo mu Mahanga n’abandi batavuga rumwe na Leta yanze abasakaza ibyo binyoma, ashimangira ko ari ikoranabuhanga kidakeneye dore ko rinahenze cyane.

Ati: “Mu by’ukuri nifuza kuba nabona iryo koranabuhanga. Ndabyifuza gusa [aramwenyura]. Ariko ndabizi ko rinahenze cyane; ibyo ni byo numvise, narabisomye. Kandi nzi uko nakoresha amafaranga yanjye neza, kuko sinatakaza amafaranga menshi angana gutyo ku busa. Hari umuntu bavugaga twayikoreshejeho uba mu Bwongereza mu bonye ku ifoto ni ubwa mbere nari mubonye.”

“[…] Abo ni bamwe muri ba bantu biyita ko barwanya Leta. Ibaze umuntu uri mu Mujyi wo mu Bwongereza. Ntabwo nakoresha amafaranga nabonye iryo koranabuhanga rigura kuri uwo muntu udafite ingaruka na mba. Naratekereje nti iryo koranabuhanga ntiryankorewe kuko rirahenze, nta mafaranga angana atyo mfite nkurikije ibyo nasomye. Ariko nanone nta muntu uri iyo natakazaho ayo mafaranga mukurikirana. Ntabwo nakoresha ayo mafaranga yose ku muntu uri iyo udafite icyo antwaye, umuntu undwanyiriza mu Bwongereza? Oya, ahubwo mpangayikishijwe na bariya binjirira mu Kinigi bakica abantu.”

Icyo gihe Perezida Kagame yahimangiye ko nubwo rudakoresha iryo koranabuhanga, kuba u Rwanda rwamenya amakuru ku banzi barwo, ari ibintu biri mu burenganzira bwarwo mu rwego rw’ubutasi nk’uko bikorwa n’ahandi hose ku Isi. Ati: “Kuri twe kumenya abanzi bacu, ibyo bakora aho bari hose, ni ikintu twakomeje kugerageza gukora kuko biri mu burenganzira bwacu kimwe n’ibindi bihugu byose ku Isi.”

Kuri uyu wa Kane, Minisitiri Dr. Biruta yashimangiye ko u Rwanda rutigeze rukoresha iryo kornaabuhanga nk’uko byagarutsweho n’Umukuru w’Igihugu mu 2019, ati: “U Rwanda ntabwo rufite ubwo buhanga mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ni ngombwa kandi kumenya inzira zose ziteye amakenga zikoreshwa mu kugereka ibyo birego ku Rwanda.”
Yakomeje agira ati: “Nta n’umwe uzi aho iyo lisiti ituruka cyangwa icyo ibiri kuri iyo lisiti bisobanura.

Ibyo birego by’ibinyoma biri mu bukangurambaga bugamije guteza amakimbirane hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, no gukwiza ibihuha bisiga icyasha u Rwanda, ku bari mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”

Minisitiri Dr. Biruta yashimangiye ko ikindi gikubiye muri uwo mugambi mubisha ari ikijyanye no kotsa igitutu Leta y’u Rwanda ndetse no kugerageza guhindura ubwigenge bw’inkiko rwo ngo zigendere ku matwara ya ba gashakabuhake.

Ni na yo mpamvu mu baherutse guhwiwiswa ko bumvirizwa n’u Rwanda harimo umukobwa wa Rusesabagina Paul kuri ubu ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda yagizemo uruhare.

Minisitiri Dr. Biruta yagize ati: “Iri ni ivanguramoko no kwishongora gusa. Abagushinja ko utubahirije uburenganzira bwo kuburanishwa mu buryo buboneye, ni bo bagutegeka uko urukiko rugomba gusoma imyanzuro yarwo. U Rwanda ntiruzamanikishwa amaboko n’igitutu icyo ari cyo cyose, kandi ruzatanga ubutabera mu buryo buboneye kuko ari inshingano zacu ku baturage, nk’uko bikubiye mu Itegeko Nshinga.”

Minisitiri Dr. Biruta yagarutse ku zindi ngingo zirimo uburyo icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku bukungu n’imibereho y’abaturage ku Isi yose, ashimangira ko u Rwanda ruzakomeza guharanira kongera ubushobozi bwo gukora imiti n’inkingo mu guhangana n’icyo cyorezo ndetse n’ibindi bishobora kuzagikurikira.

Yanavuze ko mu mezi make u Rwanda rwakiriye abayobozi bo ku rwego rwo hejuru baturutse mu bihugu bitandukanye, barimo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Hari n’andi matsinda yoherejwe na za Minisiteri zitandukanye mu mugambi wo gukomeza gutsura umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda. Perezida Kagame akaba yaragize uruhare mu bikorwa byinshi muri byo, cyane ko biri mu bigize Politiki y’Igihugu y’ububanyi.

Minisitiri Dr. Biruta yashimangiye ko muri rusange umubano w’u Rwanda n’amahanga uhagaze neza ndetse ko Leta ikomeje gushakira ibisubizo birambye ibibazo bikigaragara ihamwe na hamwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger