AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Minisitiri Busingye Johnson yahaye impanuro abacunga gereza 225 basoje amahugurwa

Kuri uyu wa Gatanu taliki 14 Kamena 2019. Hasojwe amahugurwa y’ikiciro cya gatatu yahabwaga  abacungagereza 225.

Aya mahugurwa yari amaze amezi icyenda abera mu kigo giherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston wasoje ku mugaragaro aya mahugurwa yasabye abayarangije gukora akazi kabo kinyamwuga bakarinda umutekano w’imfungwa n’abagororwa bubahiriza uburenganzira bwabo.

Yagize ati “Ubumenyi bw’ibanze mwahawe bujyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa, kubagorora no gucunga umutekano mukwiye kuzabukoresha mu mirimo yanyu ya buri munsi; aho muzakorana n’abandi bacungagereza bababanjirije mu kazi, mwirinda icyo ari cyo cyose cyakwangiza isura ya RCS.”

Yunzemo ati “Ndabasaba kandi kuzaba inyangamugayo murangwa no kubahiriza amategeko, ishyaka n’imyitwarire myiza mu kazi kanyu ka buri munsi.”

Yanavuze ko kugorora imfungwa n’abagororwa biba bigamije ko bazasohoka muri gereza barahindutse bagatandukana no kongera gukora icyaha ukundi.

Ati “Kugorora imfungwa cyangwa umugororwa agategurwa kuzasubira mu buzima busanzwe hagamijwe kumufasha kuzagira icyo yimarira igihe arangije igifungo ntasubire kwishora mu byaha, bisaba kugira abacungagereza b’umwuga. “Abacungagereza bashya murasabwa umusanzu wanyu wo kongera ingufu mu bikorwa byo kugorora bihesha ishema Igihugu cyacu.”

U Rwanda rusanzwe rufite abacungagereza 1800, aho RCS ikunze kugaragaza ko uyu mubare ukiri muke ugereranyije n’imfungwa n’abagororwa barenga ibihumbi 65 bafungiye muri gereza 13.

Umucungagereza umwe akaba agomba kurinda nibura imfungwa n’abagororwa barenga 30.

Mu bacungagereza bose hakaba hakigaragaramo umubare muto w’abagore, aho bagera kuri 22%.

Aya mahugurwa yashyizweho akadomo yasize RCS yungutse abagera kuri 225 mu gihe hari hatangiye 230, aho batanu batabashije kuyarangiza kubera impamvu zitandukanye.

Minisitiri Busingye yasabye abasoje amahugurwa kunoza inshingano zabo
Aba ni bamwe mu basoje aya mahugurwa yamaze amezi icyenda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger