Amakuru ashushyePolitiki

Minisitiri Boris Johnson yakandagiye ku meza aganira na Macron benshi bifata ku munwa

Ifoto ya minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yakandagiye ku meza mu biganiro i Paris na Perezida Emmanuel Macron yatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ari igitutsi.

Hari videwo igaragaza ko Minisitiri Johnson yariho asubiza ku rwenya yari atewe na mugenzi we. Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron yumvikana atebya ko hari ubwo ameza ashobora kuba aho gukandagira, maze bwana Johnson ahita azamura akaguru ke k’iburyo ayakandagiraho.

Umwongereza umwe ku mbuga nkoranyambaga yanditse ati: “Ibaze umujinya w’ibitangazamakuru bimwe mu Bwongereza mu gihe umutegetsi w’ahandi yakora ibi muri Buckingham Palace!”

Mu Bufaransa undi yanditse agira ati: “Mu biyubashye mu Bwongereza ni uko! Niko Bo-Jo ameze”.

Undi na we ati: “Ndi kwibaza icyo umwamikazi atekereza kuri ibi”.

Alastair Campbell wahoze ari umuvugizi wa Tony Blair nawe ari mu bagaragaje ibyo atekereza.

Yabwiye ibiro ntaramakuru PA ati: “Birasebeje kuba minisitiri w’intebe mushya atinda kujya kureba umutegetsi w’Ubudage na Perezida w’Ubufaransa hanyuma akanakandagira ku meza ya Perezida”.

Campbell avuga ko ibi byerekana agasuzuguro n’icyubahiro gicye. Gusa Tom Rayner umunyamakuru wa Sky News wari uriyo aba bagabo baganira avuga ko ibyabaye byakozwe mu mwuka mwiza wo kuganira no gutebya.

Minisitiri Boris Johnson yakandagiye ku meza aganira na Macron benshi bifata ku munwa

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger