AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Minisiteri y’ubuzima yahaye bimwe mu bitaro byo mu Rwanda Ambulance 20

Minisiteri y’ ubuzima ifatanyije n’ umuryango Imbuto Foundation bahaye imbangukiragutabara 20 bimwe mu bitaro byo mu Rwanda mu rwego rwo gukemura imbogamizi zo kugeza abarwayi kwa muganga mu buryo bwihuse.

Umuhango wo gushyikiriza abayobozi b’ ibitaro byatoranyijwe izi mbangukiragutabara wabereye mu Mujyi wa  Kigali kuri uyu wa Gatanu taliki ya 22 Ugushyingo 2019.

Dr Zuber Muvunyi umuyobozi mukuru muri RBC ushinzwe ibikorwa by’ ubuvuzi rusange avuga ko hagikenewe imbangukiragutabara nyinshi.

Yagize ati “Dukurikije amavuriro dufite, dukurikije serivise ziba zigomba guhabwa abaturage turacyabura imbangukiragutabara nyinshi. No mu zo dufite hari iziba zitangiye gusaza, ibi rero tuba dukora ni nko gusimbuza iziba zitakimeze neza, ubundi haba kanewe ambulance imwe ku barwayi ibihumbi 10, naho nawe bara umubare w’ abanyarwanda urawuzi ngaho bara”.

Dr Muvunyi avuga ko magingo aya Leta y’ u Rwanda ifite imbangukiragutabara 300 nazo zirimo izitameze neza.

Umuyobozi w’ Ibitaro bya Kabgayi, Dr Philippe Nteziryayo avuga ko ibitaro ayoboye byari bikeneye ambulance cyane ndetse ngo bamubwira ngo age kuyifata yishimye cyane.

Yagize ati “Mu by’ ukuri zari nkeya ku buryo twari dukeneye ambulance, bambwira ngo nze gufata ambulance narabyishimiye cyane, nabishimiye Minisiteri y’ Ubuzima ihora itureberera kuko ambulance muri kariya karere ziba zikenewe cyane kubera impanuka zibera mu mihanda idukikije”

Ibitaro bya Kabgali biri mu karere ka Muhanga ahanyura umuhanda Kigali-Huye, Umuhanda Kigali- Ngororero- Rubavu, Umuhanda Kigali – Rusizi.

Dr Nteziryayo avuga ko iyi ari imihanda minini ikunze kubamo impanuka nyinshi zitandukanye kandi ngo abenshi bahita bajyanwa mu bitaro bya Kabgayi. Ati “Ubu rero biradufashije cyane mu by’ ukuri”.

Izi mbangukiragutabara zatanzwe binyuze mu bukangurambaga bwa Baho Neza Minisiteri y’ Ubuzima ifatanyije na Imbuto Foundation.

Izi mbangukiragutabara 20 zatwaye amafaranga y’ u Rwanda agera kuri miliyari. Minisiteri y’ ubuzima ivuga ko yakoze igenzura igasanga nibura hakenewe imbangukiragutabara 174.

Umutoni Sandrine umuyobozi wa Imbuto Foundation
Hatanzwe Ambulance 20 ku bitaro bizikeneye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger