AmakuruAmakuru ashushye

MINALOC yasobanuye icyadindije gahunda yo gutwika imirambo mu Rwanda

Ubwo yari imbere y’ Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ku wa 2 Ugushyingo 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yatanze ibisobanuro ku birebana n’ibibazo byagaragaye mu micungire y’amarimbi.

Minisitiri Gatabazi JMV yanagaragaje icyadindije ishyirwa mu bukorwa ry’itegeko ryo gutwika imirambo hagashyingurwa ivu gusa.

Nk’uko yabisobanuye, kimwe mu byatumye iyi gahunda idashyirwa mu bikorwa ni uko byagaragaye ko ari igikorwa gihenze bityo ba rwiyemezamirimo bakaba baragize impungenge zo kugishoramo imari babona ko bahomba na cyane ko Abanyarwanda bagikomeye ku gushyingura hashingiwe ku muco wabo.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ba rwiyemezamirimo basanze ikoranabuhanga ryakwifashishwa rihenze, ariko nk’uko Abadepite babitanzeho ibitekerezo MINALOC ijyanye umukoro wo kwiga uko Leta yatanga urugero igashaka iryo shoramari nyuma ikazariha abikorera bityo hakabaho kubungabunga ubutaka buhingwa.

Mu bitekerezo byatanzwe n’Abadepite kandi harimo ko hakorwa ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane neza icyo abaturage batekereza ku gutwika imirambo, hakarebwa no ku kirebana n’ibyiciro kuko hari abatabona ubushobozi bwo kuyitwikisha.

Hashize imyaka 8 hagiyeho Itegeko nº 11/2013 ryo ku wa 11/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi ariko nta bikorwa remezo byo gutwika imirambo no gushyingura ivu byashyizweho kugira ngo bifashe uturere gushyira mu bikorwa ibiteganywa mu ngingo yaryo ya 31, binafashe n’uwo ari we wese wakenera gushyingura muri ubwo buryo.

Minisitiri Gatabazi yasobanuye ko itegeko riteganya ko iyo hashyinguwe umuntu wa nyuma mu irimbi (cyane cyane mu marimbi yubatse mu buryo bukomeye nk’irya Rusororo) hagomba gutegerezwa imyaka 20 kugira ngo ryongere gushyingurwamo cyangwa hakorerwe ibindi bikorwa, kandi rishobora no kumara iyo myaka rishyingurwamo, ni yo mpamvu hatekerejwe n’ubundi buryo bwo gushyingura binyuze mu gutwika imirambo kugira ngo hatabaho ubutaka bunini bumara igihe kirekire budakoreshwa.

Ku kijyanye n’imicungire y’amarimbi no kuyabungabunga, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi yavuze ko harimo kuyazitira kugira ngo agire umutekano uhagije, agaragaza ko kuri ubu mu gihugu hose habaruwe agera ku 1439 muri yo 307 arazitiye.

Yongeyeho ko hagiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo na yo azitirwe uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Minisitiri Gatabazi JMV yanagaragaje icyadindije gahunda yo gutwika imirambo mu Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger