AmakuruIkoranabuhanga

MINICT yanyomoje “amabwiriza mashya agenga itumanaho” yiriwe ku mbuga nkoranyambaga

Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko ibyari byiswe “amabwiriza mashya agenga itumanaho” agiye gutangira gukurizwa byiriwe bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ari ibihuha, isaba abantu kubyima agaciro.

Aya mabwiriza agenga imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga yavugaga ko Minisiteri y’ikornabuhanga igiye kujya igenzura ibiganiro bibera ku mbuga nkoranyambaga. Iri tangazo ryanavugaga ko imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Whats App, na Twitter zizajya zigenzurwa, ndetse hakanabikwa amajwi yose y’abantu bahamagaranye bifashishije Terefoni.

Ikindi ubu butumwa bwavugaga ko ari umuziro kwandikirana ubutumwa bujyanye n’ibiganiro mpaka kuri politiki cyangwa iyobokamana, bityo ko uzabigerageza azahita atabwa muri yombi hatategerejwe impapuro zo kumufata.

Minisiteri y’ikoranabuhanga ibicishije ku mbuga nkoranymbaga zayo yabeshyuje iby’ariya mabwiriza, isaba abaturage ku byima agaciro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger