AmakuruAmakuru ashushye

Mineduc yafunze burundu udushami tubiri twa Kaminuza ya Gitwe

Minisiteri y’uburezi yanzuye guhagarika itangwa ry’ amasomo mu mashami y’ubuvuzi na Laboratwari muri  Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi ya Gitwe (ISPG), nyuma gusanga ibyo bayisabye gukosora itarabikosoye.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura, nk’umwanzuro w’ibyavuye mu igenzura rimaze igihe rikorwa n’Inama y’Igihugu y’Uburezi muri iyi Kaminuza ya Gitwe.

Ibi nanone bije nyuma y’inama yahuje MINEDUC, Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Urugaga rw’Abaganga n’Abakura amenyo ndetse n’Ubuyobozi bwa ISPG, igamije kugaragaza ibyavuye mu isuzuma rigaragaza aho iyi kaminuza yari igeze ikosora ibyo yari yasabwe na HEC gukosora.

Udushami twafunzwe turimo akigishaga ibijyanye n’ubuvuzi bw’abantu no kubaga “Medecine and Surgery” ndetse n’ak’ikoranabuhanga rya laboratwari “Mediacal Laboratory Technology”.

 

Dr Mutimura yavuze ko ubusanzwe muri aya mashami umwarimu umwe ku banyeshuri 20 aricyo kigero (standard) ariko ngo kuri iri shuri basanze hari umwarimu umwe ku banyeshuri 86. Ikindi ngo usanga hari abarimu bigisha ariko banakora mu buyobozi (administration) y’ishuri, ibintu ngo basanze bidakwiye mu gutanga uburezi.

 “N’abanyeshuri bahari ntibakurikiranwa neza kuko abarimu bakabaye babakurikirana babyigiye bahawe indi mirimo, ubuyobozi bw’ishuri ntibabihe umwanya uhagije.”

Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene  yavuze ko ariko ikibabaje cyane kurenza ibyo ari uko abanyeshuri usanga bemererwa kwiga mu dushami kandi batujije ibisabwa kugira ngo bige muri utwo dushami.

Aha yasobanuye ko Kaminuza ya Gitwe ivuga ko umunyeshuri watsinzwe ashobora guhabwa amahirwe yo kwihugura mu byo atari azi “bridging program” mu gihe cy’amezi atandatu akaba yahabwa kwiga ubuvuzi bw’abantu cyangwa ibindi bitajyanye n’ibyo yize hasi.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, akaba yavuze ko kubera izo mpamvu zose bahisemo guhagarika burundu turiya dushami tubiri turimo “Medicine and Surgery na Medical Laboratory Technology”, mu gihe bo bashaka kuzongera kwigisha utwo dushami bakaba basaba bundi bushya, Mineduc ikareba niba bujuje ibisabwa.

 “Ibi twabikoze kuko batumva ko kwigisha nabi Abanyarwanda, kwigisha nabi abaganga bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’Abanyarwanda, cyane cyane ko bavuga ko u Rwanda atari Amerika cyangwa se ahandi mu gihe dushaka ibifite ireme.”

Minisitiri Mutimura yavuze kandi ko n’ibindi bikoresho, birimo laboratwari ndetse n’inzu z’ibitabo, basanze bidahagije

Muri Nzeri ari i Gitwe Minisitiri yarebye aho iri shuri rigeze ryuzuza ibyo ryasabwe
Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura mu kiganiro n’abanyamakuru
Twitter
WhatsApp
FbMessenger