AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Migi yamaze kwerekeza mu ikipe ye nshya y’i Dar es Salaam

Mugiraneza Jean Baptiste [Migi], wahoze ari kapiteni wa APR FC, yerekeje muri Tanzania mu ikipe ye nshya nyuma y’iminsi mike agiranye amasezerano nayo yo kuzayikinira.

Migi yasinyiye iyi kipe ya KMC (Kinondoni Municipal Council) yari mu Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup kuya 10 Nyaakanga 2019, nyuma yo kwirukanwa na APR FC yahoze akinira.

Iyi kipe ya KMC ibarizwa mu karere ka Kinondoni mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, aMigi yahagurutse aherekejwe n’umufasha we, abavandimwe n’inshuti, Migi yafashe rutemikirere yerekeza muri Tanzania aho asanze bagenzi be, bakaba bagiye kwitegura imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup iyi kipe izakina.

Bitaganyijwe ko iyi kipe izatangira imikino ya CAF Confederations Cup ikina na AS Kigali yo mu Rwanda, umukino ubanza uzabera i Kigali hagati y’itariki 9 na 11 Kanama, mu gihe uwo kwishyura uzabera Uwanja wa Taifa hagati y’itariki 23 na 25 Kanama 2019.

Migi yamaze kwerekeza mu ikipe ya KMC
Twitter
WhatsApp
FbMessenger