Amakuru ashushyeImikino

Migi yahindutse iciro ry’imigani nyuma y’ibyo yavuze kuri Rayon Sports bakanasezererwa muri CCL

Ku mbuga nkoranyambaga, Kapiteni w’ikipe ya APR FC , Mugiraneza Jean Baptiste, yagarutsweho cyane bitewe n’intego yari yatangaje bajyanye muri Tunisiya gukira na Club Africain mu mukino wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

Mu mukino ubanza wari wabereye i Kigali , amakipe yombi yari yanganyije 0-0, ibi byatumye Migi avuga ko bumva bifitiye icyizere cyo gusezerera Club Africain ndetse bakanarenga aho rayon Sports yageze ubwo iheruka guhagarararira u Rwanda mu mikino nyafurika umwaka ushize.

Rayon Sports yarenze ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, irasezererwa ariko ibona tike yo gukina imikino ya CAF Confederation Cup inagera muri 1/4 cy’irangiza. Aha ni ho Migi yavugaga ko bazarenga.

Mu magambo ye, Migi yagize ati “Twiteguye neza kandi turiteguye, nta kipe itatsindwa wayiteguye neza, intero nta yindi ni ugukora amateka dutsinda Abarabu, natwe turashaka kugera kure hashoboka,  twifuza kurenga aho abakeba bacu bageze kandi birashoboka.”

Kugirango bakomeze ni uko bari kunganya ku mubare w’ibitego runaka cyangwa se bagatsinda.

Ibi yavuze byashobokaga mu mitona 60 y’umukino kuko amakipe yombi yanganyaga na Club Africain 1-1, ku gitego cya Muhadjili Hakizimana cyabonetse kuri Penaliti. APR FC yananiwe kwihagararaho bayitsinda 3-1.

Nyuma y’uko APR FC yari imaze gusezererwa, abantu benshi bahise batangira gushyira aya magambo Migi yavuze ku mbuga nkoranyambaga, bamunnyega bavuga ko n’ubundi atari kwipima na Rayon Sports ngo bagere kure.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger