AmakuruImyidagaduro

Mico The Best yiyemeje gushyira hanze uburyarya bwabaye muri PGGSS 8 yatwawe na Bruce Melodie

Umuhanzi uririmba injyana ya Afrobit, akaba yari umwe mu bahanzi 10 bahataniraga Primus Guma Guma super Star, Mico The Best, yavuze ko ari gukusanya ibimetso byiyongera kubyo afite bigaragaza amanyanga aba muri iri rushanwa ahanini rishingiye ku kimenyane nkuko abivuga.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018 i Gikondo mu mujyi wa Kigali nibwo habereye Final yiri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 8 ryatwawe na Bruce Melodie, nyuma y’igitaramo cyatangiwemo ibihembo twaganirije abahanzi batandukanye ariko Mico The Best agaragaza uburakari bukabije bwo kutishimira umwanya wa 7 mu majwi yatanzwe n’abagize akanama nkemurampaka ndetse n’umwanya wa nyuma yabonye mu majwi y’abatowe cyane. Aha avuga ko yibwe ku buryo bugaragara akaba ashinja abagize akanama nkemurampaka gukoresha ikimenyane.

Aganira na Teradignews twatangiye tumubaza niba yishimiye imigendekere y’irushanwa Mico abanza kutubera ibamba avuga nta byinshio yaritangazaho ako kanya, ageze aho aremera  avuga ko atanyuzwe n’ibyarivuyemo.

Ati “Umwanya njye ndiho ntabwo nawishimiye kugeza no kuri uyu munota sindamenya icyo nazize. Kimwe mu bintu nzi ni uko bamwe mu bagize akanama nkemurampaka badakora neza, ayo makuru ndayafite ariko sinavuga ko ari bose gusa hari abafite amarangamutima…Ubu ndabivugaho igice ariko nyuma nzabivugaho neza.”

Yakomeje ahamya ko abahanzi Bruce Melody na Christopher imyanya bahawe ariyo kuko n’ubundi aho bataramiye hose aribo bahanzi ngo berekanaga itandukaniro ariko mu bandi asanga harabayemo kurengana ndetse anavuga abahanzi abona bararenganyijwe.

Ati:”Njyewe nshyira mu gaciro ntabwo habayeho ikosa kuri bariya babiri ariko abandi ntibyumvikana nubwo wenda hari abarimo babikwiye gusa ho sibyagenze neza……. iyo badatanze amabwiriza y’ibyo abahanzi bagomba gukora irushanwa rigitangira biba ari akarengane kuko bitagaragazwa nk’ubu njye sinzi icyo nakoze nabi ku buryo mbura mu bahanzi batanu.”

Mico The Best yakomeje avuga ko abagize akanama nkemurampaka batakoze uko byari bikwiye kuko hari amakosa babwiraga abahanzi kandi nyamara irushanwa ryaratangiye mu gihe bagombaga kuyababwira irushanwa rigitangira, muri ayo makosa harimo gukandangira ku ndangurura majwi cyangwa kurambika ‘Microphone’ hasi wenda ushaka nko kubyina, ngo babikurirwagaho amanota kandi batari babimenyeshejwe mbere.

Mico The Best abona Khalfan wabaye uwa 8 mu majwi yatanzwe n’abagize akanama no mubatowe n’abafana yararenganye. Ati “Khalfan na we yararenganye kuko abantu bose bagiye babona ko yagendaga ategura ibintu byiza ku buryo byagiye bikangaranya imbaga y’abafana ibyo ndabivuga ku magambo ariko mbifitiye n’ibimenyetso ku buryo ni biba ngombwa nzanabigaragaza.”

Mico utaraje mu bahanzi batanu bahawe ibihembo, ngo we n’abandi b’abahanga mu muziki bagiye bakurikirana iri rushanwa ntibazi icyo yazize kuko yagiye yitwara neza mu kuririmba. Akaba ashimangira ko yibwe kuko abazi cyane iby’umuziki bamubwiye ko hari byinshi yarushije bamwe mu bamuje imbere.

Abahanzi batanu batahawe ibihembo

. Young Grace

. Mico The Best

. Khalfan

. Jay C

. Just Family

Abahanzi baje muri batanu ba mbere

5 .  Queen Cha yahembwe miliyoni eshatu (3)

4 . Uncle Austin yahembwe miliyoni 3,5

3 . Active bo bahembwe miliyoni 4

2 . Christopher yahembwe miliyoni 4,5

1 . Bruce Melody yahembwe miliyoni 20

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger