AmakuruImyidagaduro

Mico The Best yagize icyo avuga ku makuru yavuzwe ko yakubise umugore we

Umuhanzi Mico The Best umwe mubagezweho muri iki gihe uheruka nogusezerana imbere y’amategeko n’umugore we ubu banitegura gusezera imbere y’Imana n’imiryango.

Uyu muhanzi byavugwaga ko yaba afunzwe azira gukubita umugore we Clarisse Khloe Dubnx.

Izo nkuru zivuga kuri Mico zakozwe na bamwe mu bantu bo ku mbuga nkoranyambaga nka You tube bavuga ko yatawe muri yombi na RIB akurikiranweho icyaha cyo gukubita umugore we.

Ubwo KIKAC Music yerekanaga umuhanzikazi Bwiza bagiye gukorana, Mico the Best nk’umwe mu babarizwa muri iyi Label yari yitabiriye uyu muhango.

Ubwo yari afashe ijambo,muri uyu muhango Mico the Best yagaragaje ko atishimiye ibyamuvuzweho ndetse afata ababivuze nk’abamushakiraho amaramuko.

Mico avuga ababaye cyane yabihakanye avuga ko ari ibinyoma byavuzwe,

Ati “Naje gusanga hari abo ntunze njye ntazi, abo rero naje gufata icyemezo cyo kubareka bakiberaho.”

Ni amagambo Mico the Best yavuganye agahinda kuko akurikije ibihe arimo ataribwo yari kuvugwa.

Ati “Ibaze nawe uri kwitegura ubukwe mu cyumweru kimwe, warafashe irembo ugasezerana mu Murenge kwa Sobukwe bakumva ngo wakubise umukobwa wabo umukura amenyo? Urumva wabyakira gute?”

Ibi Mico The Best yabivuze asubiza bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga baherutse gusohora amakuru y’uko yaba afunze nyuma yo gukubita umugore we akamukura amenyo.

Biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe bwabo izaba mu mpera z’uku kwezi nkuko tubikesha zimwe mu nshuti za hafi n’uyu muhanzi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger