AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Micheal Sarpong yirukanwe burundu muri Rayon Sports azira ibyo yavugiye mu itangazamakuru

Ikipe ya Rayon Sports yashyikirije ibaruwa uwari rutahizamu wa yo Michael Sarpong, imumenyesha iseswa ry’amasezerano yari hagati y’impande zombi bitewe n’ubwumvikane buke bwagaragaye mu minsi ishize.

Ikipe ya Rayon Sports yahaye Sarpong ibaruwa imusezerera, ikurikiye indi yandikiwe asabwa ubusobanuro ku magambo yatangaje avuga ko Munyakazi Sadate perezida w’iyi kipe adakwiriye kuyiyobora.

Uyu Sarpong azize amagambo aherutse gutangaza avuga ko abafana ba Rayon Sports bakora neza cyane ariko ko Munyakazi Sadate utagira ubwenge adakwiye kuyobora Rayon Sports.

Yavuze ibi nyuma y’uko Rayon Sports yari imaze gutangaza ko itazahemba abakinnyi bayo kubera COVID-19 ariko nyuma ikaza kwisubiraho ikavuga ko izabahemba.

Uretse kwirukanwa byavuzwe muri iyi baruwa yashyizweho umukono na Munyakazi Sadate perezida w’ikipe ya Rayon Sports, iyi kipe kandi irishyuza Michael Sarpong amadolari ya Amerika 612 arenga ibihumbi 500 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda

Michael Sarpong wageze muri Rayon Sports mu mpera z’impeshyi ya 2018 avuye muri Dream Academy yo mu gihugu cya Ghana ari na ho akomoka, yari kuzasoza amasezerano y’imyaka ibiri yari afitanye na Rayon Sports mu Ukwakira 2020.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger