AmakuruImyidagaduro

Mfite agaciro karenga miliyari ebyiri” Knowless asubiza uwari umubajije ku bya Bruce Melodie

Umuhanzikazi nyarwanda Butera Knowless, yavuze ko we afite agaciro karenze miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda, yasubizaga umunyamakuru wavugaga ko agiye gusinyira miliyari 2 nyuma ya Bruce Melodie wasinyiye Miliyari 1 frw.

Knowless abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho post iri mu rurimi rw’icyongereza ivuga iti “Big Announcement tomorrow 11 am.” bishatse kuvuga ngo “itangazo rikomeye ejo saa 11h.”

Kavukire Alex akaba umunyamakuru wa Isango Star, yahise ajya ahatangirwa ubutumwa yandikamo avuga ko we agiye gusinyira miliyari 2, yagize ati “wowe ugiye gusinyira miliyari 2.”

Knowless yaje kumusubiza amubwira ko afite agaciro karenze miliyari 2, ati “njye mfite agaciro karenze ayo mafaranga muvandi.”

Batangaje ibi nyuma y’uko Bruce Melodie aherutse gutigisa igihugu ubwo yasinyaga amasezerano y’imyaka ibiri yo kwamamariza sosiyete yitwa Food Bundles Ltd kuri miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ibintu bitigeze bibaho mu mateka y’umuziki nyarwanda.

Knowless Butera
Bruce Melodie aherutse gusinya amasezerano ya miliyali imwe aba umuhanzi wa mbere ukoze bene aya amasezerano bwa mbere mu Rwanda

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger